{Ubwo mu Rwanda hari hamenyerewe umupira w'amaguru ukinirwa ku bibuga bisanzwe ari binini, uretse iyo abakinnyi bari mu myitozo, bakaba ikibuga bakigabanyamo kabiri, ubu noneho hubatswe mu Rwanda n’ibibuga bigenewe bito bigenewe Mini football.}

Umukino wa mini football ni umwe mu mikino ikinishwa amaguru nka ruhago isanzwe ariko wo ufite umwihariko, wo gukinirwa ku kibuga gito kandi ugakinwa n'abakinnyi b'ibitsina byombi, hakabarwa igitego gitsinzwe n'igitsina gore.

U Rwanda ruri mu bihugu 20 byatoranijwe muri Afurika n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku isi (FIFA) kugira ngo byubakirwe ibibuga bya mini football hakurikijwe ibipimo mpuzamahanga

Ikibuga cyubatswe mu murenge wa Kimisagara ku mashuri abanza ya Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge.

Aganira na IGIHE, Sewabana Emmanuel, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Ishyirahamwe ry'urubyiruko rukunda imikino rwa Kigali ryitwa “Esperance “, rikorera ku Kimisagara yasobanuye iby’umukino wa mini football.

Sewabana yatangaje ko impamvu zo kubaka ibibuga bya Mini Football biri muri gahunda yo guteza imbere imikino; ubumenyi n'ubuzima bwiza ku bantu benshi.

Iyubakwa ry’ikibuga cya Kimisagara si FIFA gusa yateyemo inkunga, byagizwemo uruhare n’ Ishyirahamwe rizwi ku izina rya Street football world, rigaragaza ko na hantu hato naho hashobora gukinirwa.

Muri uyu mukino utari usanzwe umenyerewe mu Rwanda, hari udushya twinshi tuwuranga. Mini football pitch, ikibuga kigira metero 40 kuri metero 30; cyangwa metero 40 kuri metero 20, nta musifuzi ugaragara mu mikino; umukino ugirwa n'abakinnyi 10, 5 buri ikipe; bashobora kuba kandi 14; 7 buri ikipe.

Iyo bakina umukino utarenza umupira bakina ari 9 ku 9; irembo ryinjira mu kibuga riba mu izamu kuko ari abakinnyi binjira gusa; umukino umara iminota 10 nta guhindura ikibuga bibaho.

U Rwanda ruzakoresha uburyo bw’abakinyi 6 kuri 6. Ubu buryo bugira abasimbura 2 gusa muri buri kipe.

Abo bakinnyi 6 baba bavanze ibitsina byombi; buri kipe ikinamo abakobwa cyangwa abagore 3; kandi ibitego bibarwa n’ibiba byatsinwe n'igitsina gore.

Ikibuga cyubatswe mu Rwanda cyiswe “mini football amahoro“ kizajya gicungwa n'Ishyirahamwe ry'urubyiruko rukunda imikino rwa Kigali (Esperance).

Biteganyijwe ko gutaha ku mugaragaro ikibuga cya 'mini fooball amahoro', ari ku itariki ya 2 Ukwakira 2012 mu murenge wa Kimisagara.