Mu kwezi gushize, Amavubi yari ku mwanya wa 103 ariko kuri iyi nshuro yasubiye inyuma ho imyanya 8 igera kuwa 111. Ni umwanya mubi agize kuva mu mezi 30 ashize kuko muri 2013 mu Ukuboza yari ku mwanya wa 133.

Mu mikino Amavubi aherutse gukina iri ku ngengabihe ya FIFA harimo uwa gicuti yakinnye tariki 28 Gicurasi 2016 rutsindwa 2-0 na Senegal n’undi wo guhatanira itike yo kuzitabira igikombe cya Afurika cya 2017 aho rwatsinzwe na Mozambique mu rugo ibitego 3-2 tariki 4 Kakamena 2016.

Umwanya mwiza ruheruka ni uwa wo 68 rwagezeho mu Ukuboza 2014 rutozwa na Stephen Constantine.

Igihugu cyamanutse kurusha ibindi ku Isi ni Belize cyasubiye inyuma imyanya 50 naho igihugu cyazamutse cyane ni New Zealand yagiye imbere imyanya 54.

Ibihugu 10 bya mbere ku Isi

Mu bihugu biyoboye ibindi ku Isi, Argentine iracyari iya Mbere; u Bubiligi ku mwanya wa kabiri; Colombia ni iya gatatu; U Budage ku mwanya wa Kane, Chile kuwa Gatanu; Portugal yazamutse imyanya ibiri iba iya gatandatu, u Bufaransa buzamuka imyanya 10 bugera ku mwanya wa karindwi, Espagne ni iya munani, Brazil ni iya cyenda naho u Butaliyani bukaba ubwa 10.

Muri Afurika, Algeria iracyayoboye ikaba iya 32 ku Isi igakurikirwa na Côte d’Ivoire iri ku mwanya wa 35, Ghana ya 36, Senegal ya 41, Misiri ku mwanya wa 43, Tunisia kuwa 45, Cameroon 53 .

Mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, Uganda niyo iza imbere ku mwanya wa 69, Kenya kuwa 86.