{U Buholande bwishyuye butsinda Australia ibitego 3-2 bukatisha itike ya 1/8 ku bitego bya kapiteni Robin Van Persie, visi kapiteni Arjen Robben na Depay, iyi kipe izahura na Chili mu mukino wo kwishakamo iyobora itsinda B.}

Ku munota wa 20, Arjen Robben yafunguye amazamu, igitego yatsinze asize ba myugariro ba Australia, akoresha umuvuduko wa Km 30 ku isaha.

Ku ishoti rikomeye ryakubise umutambiko ryidunda mu izamu ry’u Buhoalnde, Tim Cahill yishyuye nyuma y’umunota umwe. Mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi, Australia imaze gutsinda ibitego 10 harimo 5 bya Tim Cahill, bibiri abitsindiye muri Brazil.

Ku munota wa 52, Janmaat yakoze umupira maze Mile Jedinak atsinda igitego cya kabiri kuri penaliti.

Van Persie yatsinze igitego cyo kwishyura ku munota wa 58, umupira yaherejwe na Memphis Depay w’imyaka 20 ukinira PSV Endhoven.

Mathew Leckie yaje gupfusha ubusa amahirwe ya Australia maze u Buholande bufatirana ikipe yari itarasubira mu mwanya itsinda igitego cya gatatu cya Depay ku munota wa 67.

Van Persie ntazakina umukino usoza itsinda B uzabahuza na Chili kuko afite amakarita abiri y’umuhondo. Umukino urangiye, kapiteni w’u Buholande yavuze ko igikombe cy’Isi ari ryo rushanwa rihiga andi haba hari abakinnyi bakomeye ariyo mpamvu n' imikino ikomera.

Yagize ati “ Nishimiye uko umukino urangiye, wari umukino ukomeye nubwo ntazakina uwa nyuma wo mu itsinda.”

U Buholande buzakina na Chili kuwa Mbere saa 18.00 naho Espagne izaba ishaka intsinzi ya mbere ku mukino wa gatatu ikine na Australia saa 18.00.

[email protected]