{Nyuma y’aho Sembagare Chrysostome wabaye umukinnyi rurangiranwa mu Ikipe ya Rayon Sports mu myaka yo hambere, agiriye ikibazo cyo kuvunika ukuguru, twifuje kumenya uko amerewe maze tumusura mu rugo iwe atuganirira ku by’uburwayi bwe na byinshi byamuranze mu myaka yo hambere.}
Ubwo twamusuraga aho atuye mu Nyakabanda mu Murenge wa Kimisagara kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nzeri, umunyamakuru wa IGIHE yahuye na we agiye kuri internet, ariko abanza kubisubika gato yemera kuganira na we.
Sembagare yabanje kuvuga ibijyanye n’uburwayi bwe avuga ko yari aryamye bisanzwe yakwicura akumva afite uburibwe budasanzwe ubwo ahamagara inshuti ze bamujyana kwa muganga mu rukerera rw’uwo munsi.
Ageze kwa muganga mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), bazanse ukuguru kwaracomokotse ariko kandi n’igufa ryo mu itako ryaravungutse.
Icyo gihe yahawe ibitaro yitabwaho, ariko ahabwa igisubizo cy’uko aho havungutse hagomba gusimbuzwa.
Kugeza ubu ari ariko Sembagare wagarutse mu Rwanda muri Mata 2011, avuye mu buhungiro, ntabwo yari yabasha gusimbuzwa iyo ngingo, dore ko no mu minsi yashize ikipe ya Rayon Sports ndetse n’abakunzi bayo bakoze igikorwa cyo gukusanya inkunga kugira ngo uyu wigeze kuba kizigenza muri iyo kipe abashe kuvuzwa kandi akire, dore ko bamwe bakimufata nk’umwe mu bahanze ibigwi by’iyi kipe mu myaka yo hambere.
Mu gukusanya iyi nkunga yo gufasha Sembagare, babashije gushyira hamwe amafaranga asanga miliyoni imwe n’igice (Rwf1,500,00), azifashishwa mu kumuvuza.
Ese ubundi Sembagare ni munku ki?
Amazina ye ni Sembagare Jean Chrysostome akagira akabyiniriro ka Semba wa Semba, ni Umunyarwanda wavukiye mu cyahoze Perefegitura ya Ruhengeri ku itariki 30 Kamena 1966, ariko kuri ubu ntabwo azi neza inyito y’ubu yahawe agace yavukiyemo.
Amashuri ye abanza Sembagare yayize aho yavukiye, ayisumbuye ayakomereza muri college Inyemeramihigo ku Gisenyi, ubu ni mu Karere ka Rubavu; yaje kurangiza ayisumbuye yoherezwa muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda akaba yararangiye mu ishami ry’icungamutungo (management) mu w’1993.
Sembagare yabyirutse akunda umupira w’amaguru, ku buryo nawe atibuka igihe nyacyo yatangiriye gukina. Nubwo atibuka neza igihe nyacyo; atangira gukina yabanjije mu ikipe y’abakiri bato ya Kiyovu.
Ageze mu wa 3 w’amashuri yisumbuye mu mwaka w’1984, nibwo yatangiye gukinira Rayon Sports amaramo imyaka 10.
Kuva 1994 kugeza 1995 yerekeje muri Congo Kinshasa i Bukavu akinira Mayi Moto, ariko ntiyagarukiye aho kuko yanerekeje mu Burundi mu ikipe ya Inter Stars.
Sembagare azwi cyane mu ndirimbo ya Rayon sport yitwa ‘Mbabarira’, hari aho muri iyo ndirimbo bati ”Sembagare yabwiye Rongin ati gutsinda Rayon Sport ndabizi bigomba ubuhanga. (…)”.
Mu w’1996 mu ntambara ya Congo ntabwo byamugendekeye neza nibwo mu w’1997 yabonye uburyo bwo guhunga intambara yaberaga muri Congo Kinshasa yerekeza muri Congo Brazzaville.
Mu kwezi kwa Nzeri 1998 yerekeje mu gihugu cya Benin agezeyo yakoze akazi k’ubucungamari muri amwe mu ma kompanyi ya Yahoo ndetse akomeza kuba muri icyo gihugu.
Mu kwezi kwa Mata 2011 ni bwo yatekereje kugaruka mu gihugu cye cy’amavuko. Aha niho agera akagira ati “Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho”.
Sembagare akigera mu Rwanda yisunze abigeze kuwuconga akajya akorana na bo imyitozo, kuri ubu ariko kubera ubwo burwayi ntibukimwemerera guconga ruhago.



Ikindi twababwira kuri Sembagare ni uko kugeza ubu atari yashaka umugore yewe ngo nta n’umwana afite mu gasozi.
Asoza ikiganiro yagiranye na IGIHE, Sembagare yashimye byimazeyo abakunzi be bakomeje kumufasha, bikageza n’aho bategura imikino itandukanye kugira ngo abone uburyo bwo kwivuza.




Ibitekerezo 0