Ibi yabitangaje mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Werurwe 2026, nyuma y’umukino w’Umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports yanganyijemo na Gicumbi FC 0-0.

Uyu mukino watojwe n’Umutoza wungirije wa Rayon Sports, Dusange Sacha, nyuma y’uko Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), rimenyesheje Rayon Sports ko itemerewe gukoresha Haringingo atarakemura ikibazo yagiranye na Kiyovu Sports imushinja kugenda bidakurikije amategeko.

Gakwaya Olivier yabajijwe ku guhagarikwa kwa Haringingo Francis, avuga ko amaherezo azatoza Rayon Sports kuko hari impamvu bashingiraho zikurikije amategeko.

Ati “Ni ikibazo cy’igihe gusa kuko turizera ko mu cyumweru gitaha bitarenze nko ku wa Kabiri bizaba byakemutse. Twaganiriye n’umutoza, yatweretse ko yasezeye muri Kiyovu Sports, niduhura n’ishyirahamwe na Kiyovu Sports azatoza umukino ukurikiraho.”

“Nta tegeko ribwira umuntu gukora ahantu atahashaka. Ibyo Kiyovu Sports yakora byose ntabwo azayisubiramo. Ingingo bari kwitwaza yo kuvugana na Kiyovu keretse ari umukozi wayo, kandi yarabazezeye. Twarambagije umukobwa mwiza wahukanye.”

Kugeza ubu Rayon Sports iri gushaka Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda iri ku mwanya wa kane n’amanota 43 ku rutonde rw’agateganyo, dore ko mu mikino itandatu iheruka gukina muri Shampiyona, yatsinzemo umwe wa Gasogi United kuri mpaga.

Kuri ubu iyi kipe irarushwa amanota atandatu na APR FC ikina na AS Muhanga kuri iki Cyumweru.

Indi nkuru wasoma:Iryinyo ku rindi hagati ya Haringingo, Rayon Sports na Kiyovu Sports

Gakwaya Olivier yahamije ko uko bygenda kose Haringingo azatoza Rayon Sports
Gakwaya Olivier yahamije ko uko bygenda kose Haringingo azatoza Rayon Sports
Haringingo Francis yarebye umukino wa Rayon Sports na Gicumbi FC ari mu bafana
Haringingo Francis yarebye umukino wa Rayon Sports na Gicumbi FC ari mu bafana