Uyu muyobozi mushya yabitangaje ubwo Amavubi yari ageze muri Leta ya Uyo muri Nigeria, aho azakinira n’iki gihugu mu mukino w’umunsi wa karindwi mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Nzeri 2025.
Yagize ati “Kuri njye gutsindwa ntabwo ari amahitamo ni byo nabwiye n’abakinnyi. Turi kwibaza ngo ni ki twakora kirenze icyo abatubanjirije bakoze mu [ikipe y'Igihugu] Amavubi.”
“Umwuka ni mwiza n’umutoza yabimbwiye ko abakinnyi basa nk’abishimiye umuyobozi mushya, kubera ko basanzwe bamuzi mu mupira. Umwaka ushize Nigeria twayitsindiye hano iwabo rero twakongera tukabikora.”
Shema yakomeje agaragaza imbamutima zo guherekeza Ikipe y’Igihugu, ku nshuro ya mbere nyuma y’iminsi ine atorewe kuyobora FERWAFA.
Ati “Ku bwanjye ni ibintu byiza by’agaciro. Guherekeza Ikipe y’Igihugu ni inshingano ziyongereye kuko iyo mujyanye uba utwaye igihugu. Iyo wumvise abantu bavuga bati n’ubundi Amavubi nta kigenda, rimwe na rimwe wumva ucitse intege ariko Abanyarwanda badushyigikire, inkuru zo kuduca intege tutaratangira bazireke.”
Muri iyi mikino, u Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu riyobowe na Afurika y’Epfo n’amanota 13, ikurikiwe n’u Rwanda na Bénin banganya umunani.
Nigeria iri ku mwanya wa kane n’amanota arindwi, Lesotho ifite atandatu na Zimbabwe ya nyuma ifite amanota ane.








Ibitekerezo 0