U Rwanda ruzakira Nigeria ku Cyumweru, tariki ya 19 Nzeri 2025 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Kenshi amakipe yo mu Rwanda iyo agiye guhura n’andi akomeye mu bagore, abakinnyi b’Amavubi bakunze kurangwa n’ubwoba n’igihunga kinshi. Abajijwe icyo ari gukora kuri iki kibazo, uyu mutoza yavuze ko ari kubaganiriza cyane.

Ati “Ni ibisanzwe kuko twari tumaze imyaka ibiri tutitabira amarushanwa. Ubwoba ntibwabura kuko ari bashya ariko umuntu agerageza kubaremamo icyizere ariko uko dukomeje imyitozo no kubaganiriza bitwara neza, nibaza ko mu mukino bazitwara neza.”

Nigeria izahura niyo kipe ya mbere muri Afurika muri ruhago y’abagore, ibigabanya cyane amahirwe y’u Rwanda. Nubwo bimeze bityo, Umutoza Mbungo yakomeje agaragaza ko bafite icyizere cyo kuzitwara neza mu rugo.

Ati “Dufite icyizere. Ntabwo wajya mu marushanwa utagifite nubwo rwose uwo muhanganye yaba akomeye cyangwa afite uburyo burusha ubwawe. Tuzagerageza gushakira amanota mu Rwanda mbere yo kujya gushaka uko twasezerera Nigeria.”

Yasoje asaba abanyarwanda kuzajya kubashyigikira cyane ko kwinjira ari ubuntu.

Ati “Nibaze bashyigikire abana b’abakobwa kugira ngo bagire akanyabugabo ndetse bibarememo n’icyizere ko no gusezerera Nigeria bishoboka.”

Kapiteni Ndayizeye Chance nawe yagaragaje ko bakomeje kwitegura neza kandi bazakina nta gihunga.

Ati “Ikipe imeze neza. Icya mbere tuzikuramo ubwoba kuko baratuganiriza batubwira ko nubwo ikipe ikomeye ariko dukwiye kwigirira icyizere, tugakina dutuje.”

Umutoza Cassa Mbungo André yagaragaje ko bafite icyizere cyo kuzatsindira Nigeria mu Rwanda
Umutoza Cassa Mbungo André yagaragaje ko bafite icyizere cyo kuzatsindira Nigeria mu Rwanda
Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 20 ikomeje kwitegura Nigeria
Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 20 ikomeje kwitegura Nigeria
Kapiteni w'Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 20, Ndayizeye Chance, yavuze ko bafite icyizere cyo kuzitwara neza
Kapiteni w'Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 20, Ndayizeye Chance, yavuze ko bafite icyizere cyo kuzitwara neza