Kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, ni bwo ku bibuga bitandukanye habereye imikino yo kwishyura mu irushanwa rya CAF Champions League, ari na ko byari bimeze kuri Olympic Stadium.

Ubwo uyu mukino wari hafi gutangira, umwe mu batoza ba TP Mazembe yegereye amazamu yo kuri iyi stade afite ibintu mu gipfunsi, atangira kubimena agana mu mazamu.

Abo ku ntebe y’abasimbura ba Club Africain bahise bamutera imboni biruka bajya kumubuza gukora ibyo baketse ko ari amarozi, impande zombi zihita zitangira gushyamirana.

Uyu mugabo wari ujyanye ibintu bitazwi mu kibuga yagerageje kuryaho ngo yerekane ko atari amarozi, ariko abandi baranga, kugeza inzego z’umutekano zinjiye mu kibuga zihosha imvururu kugira ngo umukino utangire.

Si ubwa mbere aya makipe yombi ashyamiranye mbere yo gukina, dore ko mu cyumweru gishize ubwo yahuriraga i Lubumbashi muri RDC, na bwo havutse imvururu nk’izi. Icyo gihe umukinnyi wa Club Africain, Mohib Al-Shamikh, ni we washatse kumena ibintu mu izamu.

Uwo mukino ubanza muri iri jonjora rya kabiri rya CAF Champions League warangiye ari igitego 1-1. Uwo kwishyura warangiye Club Africain itsinze igitego 1-0, ikomeza mu matsinda y'iri rushanwa rihuza amakipe yitwaye neza iwayo.

Mbere y'umukino wa TP Mazembe na Club Africain habaye imvururu zatewe no kwikanga amarozi
Umwe mu batoza ba TP Mazembe yagiye kunyanyagiza ibintu mu izamu bamutangirira hafi