Yabigarutseho kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2026, ubwo Irerero ry’umupira w’Amaguru rya Tony Football Excellence Program (TFEP) ryakiraga abafatanyabikorwa bashya barimo Winnaz, Chocolats Caractère n’abandi batandukanye.

Ni igikorwa cyabanjirijwe n’umukino wa gicuti wahuje Tony Football Academy na Nyabihu Young Boys, warangiye ikipe zombi zinganyije 1-1, aho ibyo bitego byombi byabonetse mu gice cya mbere.

Mu kiganiro Umutoza wa Tony FA, Etiandro Augusto Correia Gonçalves, yagiranye na IGIHE yavuze ko biteguye guhangana muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri ndetse agaragaza ko ari urwego rwiza ruzabafasha kuzamura umubare munini w’impano za ruhago kugira ngo zibashe kugera kure.

Ati “Intego nyamukuru yacu ni ukuzamura aba bana tubaha amahirwe yo kuzamuka ku buryo bashobora gukina mu rwego rwo hejuru mu gihugu ndetse no hanze yacyo. Gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri bizabafasha gukomera kuko bazaba bakina n’abakinnyi babigize umwuga.”

Yakomeje avuga ko kuba bagiye kuzajya bahangana n’abakinnyi babigize umwuga bizabafasha kubazamurira urwego ndetse ko intego bazajya binjirana muri buri umukino ko ari ukugerageza gushaka amanota atatu.

Ati “Icyo navuga ntabwo icyo dushyize imbere aka kanya ari ukujya mu Cyiciro cya Mbere, ahubwo twebwe icyo tuzakora ni uguhangana cyane muri buri mukino tuzajya dukina kugira ngo tubashe kuwutsinda.”

Dushime Jean Claude avuga ko nyuma yo kujya muri Tony Football Academy, amaze kugira amahirwe atandukanye arimo no gukinira Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17.

Ati “Gukina muri Tony Football Academy ni amahirwe akomeye kuko aha amahirwe abana bagakina ku buryo bagaragaza impano zabo kuko kuva najyamo nahamagawe mu Ikipe y’Igihugu inshuro ebyiri; mu batarengeje imyaka 17 na 20.”

Dushime ni umwe mu bana bafashijwe na Tony Football Excellence kujya kugerageza amahirwe mu makiye yo muri Portugal ndetse avuga ko intego ze zo gukina ku rwego hejuru mu mupira w’amaguru azazigeraho binyuze muri iri rerero risigaye rikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

Kugeza ubu Tony Football Academy imaze gukina imikino ibiri muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri aho yatsinzemo umwe, itsindwa umwe.

Ku wa 28 Ukwakira 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe icyemezo cyo guha Tony RW FC amanota atatu n’ibitego bitatu nyuma yo gusanga Kamonyi FC yararenze ku mabwiriza agenga umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bemerewe gushyirwa ku rupapuro rw’umukino muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri.

Umukino wa kabiri wabaye ku wa 31 Ukwakira 2026, warangiye Espoir FC itsinze Tony RW FC ibitego 3-2.