{Mu gihe igenzura rya nyuma ry’ibibuga bizakoreshwa mu gikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu (CHAN) rizaba muri Werurwe 2015, stade Amahoro, iya Kigali n’Umuganda bigiye kuvugururwa hakoreshwa Muhanga, Tam Tam n’ikibuga cy’imyitozo cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku mikino ya shampiyona.}
Stade Amahoro, stade ya Kigali (Nyamirambo),Umuganda (Rubavu) na Huye nizo zizakinirwa imikino ya CHAN izabera mu Rwanda mu 2016.
Itsinda rizagenzura imyiteguro ya CHAN (LOC) ryagombaga gukora iri genzura muri uku kwezi ariyo mpamvu byari byemejwe ko stade ya Huye yaba yuzuye mu mezi abiri igasurwa mu Ugushyingo habura ibikorwa bya nyuma.
LOC yasabye Nzamwita Vincent, Umuyobozi wa FERWAFA mu nama ngarukamwaka y’abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).ko baza muri Werurwe kuko aribwo imirimo yaba igana ku musozo.


Kuba ibibuga bitatu bigiye kuvugururwa kandi byakinirwagaho imikino ya shampiyona byatumye imwe mu mikino yimurirwa kuri Stade Umuganda itakinirwagaho nyuma y’aho AS Muhanga imanutse mu cyiciro cya kabiri.
Ikibuga cy’imyitozo cya FERWAFA cyitorezwagaho na APR FC n’Isonga kizakira imwe mu mikino ya shampiyona kimwe n’ikibuga cya Tam Tam i Rubavu mu mwanya wa stade Umuganda.
Umukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona uzahuza Rayon Sports na Kiyovu Sports niwo wa nyuma uzakinirwa kuri stade Amahoro mu gihe uwa Mukura VS na APR FC ari wo uzafunga stade ya Kigali.
Stade Umuganda izavugururwa nyuma yo kwakira umukino wa Etincelles na Sunrise tariki ya 23 Ugushyingo 2014.


Kuba ikibuga cya Mumena kizakoreshwa muri CHAN nk’ikibuga cy’imyitozo nacyo kizafungwa ngo kivugururwe, Kiyovu Sports izajya yakirira kuri FERWAFA na Kicukiro.




Ibitekerezo 0