{Nyuma y’uko hatanzwe amatariki menshi ko stade Huye yaba yamaze kubakwa, Rwiyemezamirimo uyubaka yasezeranyije Minisitiri w’umuco na siporo, Ambasaderi Habineza Joseph ko izaba yarangiye mu Ugushingo 2014, mu mezi abiri.}

Hashize imyaka itatu iyi stade izakira igikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN, kizabera mu Rwanda mu 2016 izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 13.

Igice cyizaba gitwikiriye kimaze gusakarwa ndetse n’intebe zamaze guterekwamo kimwe no gusoza imirimo y’ibyumba bigize iyi stade.

Igice cya kabiri cya stade Huye kizaba cyarangiye mu mezi abiri ari imbere, Ugushyingo
Igice cya kabiri cya stade Huye kizaba cyarangiye mu mezi abiri ari imbere, Ugushyingo

Agace kagenewe abafite ubumuga karakozwe bazajya bica ku murongo ubanza imbere y’abandi bafana, hamaze kubakwa n’umuferege ukikije ikibuga ukumira amazi kwinjira muri bwa bwatsi bw’ubukorano.

Munyaneza Felicien, Rwiyemezamiro uri kubaka iyi stade yabwiye Ministiri Habineza ko mu mezi abiri hazaba hasojwe igice cya kabiri cyo kubaka iyi stade.

Nyamara ariko si ubwa mbere haba hatanzwe itariki stade Huye izabonekeraho ikimurwa byagiye bivugwa ko ari ukubera gunduka kw’igishushanyo cyahinduwe inshuro eshatu.

Munyaneza ati “ Rwiyemezamirimo atanga igihe bitewe n’ibyo afite mu masezerano ye. Nabahaye amezi abiri ngendeye ku mbaraga mfite. Kubera CHAN ntiduteganya gukererwa.”

Mu byumba biri muri iyi nyubako biri kunozwa n'imirimo ya nyuma
Mu byumba biri muri iyi nyubako biri kunozwa n'imirimo ya nyuma
Urwambariro rurikubakwa hejuru yaho niho hazajya hicara abayobozi batumiwe mu mukino
Urwambariro rurikubakwa hejuru yaho niho hazajya hicara abayobozi batumiwe mu mukino

Nyuma y’igice cya mbere cyo gushyiramo ubwatsi karemano mu kibuga cyo gukiniraho, amasezerano yo kubaka igice cya kabiri igaragaza ko 94.3% bya stade izakinirwaho igikombe cy’Afurika mu 2016 aribyo bizaba bibonetse bitarenze Ugushyingo 2014.

Kayiranga Muzuka Eugene, umuyobozi w’akarere ka Huye avuga ko hazakurikiraho igice cya gatatu kirimo kubaka no kunoza bimwe mu bizatuma iyi stade ijya ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ibindi bikorwa remezo byo mu mujyi wa Huye nka hoteli n’imihanda bizasabwa kwakira iki gikombe biri gukorwa vuba ngo bijyane n’indi myiteguro.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, avuga ko n’ibindi byangombwa biri gukorwa ku buryo umujyi wa Butare uzakira neza CHAN mu 2016.

Stade Huye yatangiye kubakwa mu 2011 imirimo idindizwa no guhindura igishushanyo
Stade Huye yatangiye kubakwa mu 2011 imirimo idindizwa no guhindura igishushanyo
Isura y'iyi stade wicaye mu bafana ahatwikiriye igaragaza ko iyi stade izaba iri ku rwego mpuzamahanga
Isura y'iyi stade wicaye mu bafana ahatwikiriye igaragaza ko iyi stade izaba iri ku rwego mpuzamahanga

Yagize ati “ Icyiciro kiri kubakwa cyakabaye cyararangiye mu Ugushyingo kuko biri mu masezerano. Indi myiteguro igeze kure abafite amahoteli bari kwihuta n’imihanda yo mu mujyi iri gutunganwa.”

Biteganyijwe ko Mukura VS izakomeza gukorera kuri iki kibuga imyitozo ariko kuhakirira imikino bizaba imirimo yose yo kubaka irangiye.

Mukura VS yari yasabye ko imikino ya shampiyona yayakirira i Kigali kuko ikibuga cya Kamena nacyo kiri gusanwa mu gihe gishobora gushyirwamo naho ubwatsi bw’ubukorano kikazaba ikibuga cy’imyitozo muri CHAN.

Imirimo yo kubaka stade Huye igice cya kabiri igomba kuba yarangiye mbere y’Ugushyingo kuko aribwo itsinda ry’abayobozi b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF bazasura ibibuga bareba aho imyiteguro igeze bakemerera burundu u Rwanda kwalira CHAN.

Stade Huye izajya yakira abantu ibihumbi 13
Stade Huye izajya yakira abantu ibihumbi 13
Stade Huye izakinirwa igikombe cy'Afurika cy'abakina imbere mu gihugu, CHAN 2016
Stade Huye izakinirwa igikombe cy'Afurika cy'abakina imbere mu gihugu, CHAN 2016
Muri aya mezi abiri hazashyirwamo umukaba uzenguruka ikibuga
Muri aya mezi abiri hazashyirwamo umukaba uzenguruka ikibuga
Mu Ukoboza nibwo CAF izemerera u Rwanda burundu ko ruzakira CHAN mu 2016
Mu Ukoboza nibwo CAF izemerera u Rwanda burundu ko ruzakira CHAN mu 2016
Hanze ya stade imirimo iracyari mu ntangiriro ariko ngo imbaraga za Rwiyemezamirimo zimuha icyizere cyo gusoreza ku gihe
Hanze ya stade imirimo iracyari mu ntangiriro ariko ngo imbaraga za Rwiyemezamirimo zimuha icyizere cyo gusoreza ku gihe
Ubwiherero buri gushyirwamo amakaro
Ubwiherero buri gushyirwamo amakaro
Igice cya gatatu cyo kubaka Stade Huye hazaba hongerwamo parikingi nini, ibibuga by'indi mikino n'ibindi biteganywa na CAF
Igice cya gatatu cyo kubaka Stade Huye hazaba hongerwamo parikingi nini, ibibuga by'indi mikino n'ibindi biteganywa na CAF