Muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27 wa BK Pro League, ni bwo Gicumbi FC yahawe uburenganzira bwo kwakirira iwayo, nyuma y’igihe hari kuvugururwa. Ibi byatumaga yakirira imikino yayo kuri Kigali Pelé Stadium.

Nubwo yahawe uburenganzira bwo gusubira ku ivuko, yasabwe ko yakosora bimwe mu bizatuma imikino ya shampiyona igenda neza, gusa igihe yahawe kigera itarabikosora.

Rwanda Premier League yashingiye kuri raporo z’ubugenzuzi n’iz’abayobozi b’imikino, zigaragaza ibibazo ku miterere ya kuri Stade ya Gicumbi, yongera gusaba gicumbi FC kubikemura mu buryo bwihuse. 

Ibyo bibazo byagaragajwe ni ubwiherero bw’abafana butujuje ibisabwa, birimo kuba nta myanya yagenewe ahashyirwa camera zikoreshwa mu gutambutsa amashusho y’imikino.

Hari kandi imiterere y’aho imyanya y’icyubahiro (VIP) iri, bituma abayicayemo batabasha kureba umukino neza, ndetse ikaba nta rwambariro rwagenewe abasifuzi ifite.

Rwanda Premier League yamenyesheje ubuyobozi bwa Gicumbi ko mu gihe isuzuma rya RPL na FERWAFA rizagaragaza ko ibibazo bitarakemuka ikipe izahanwa.

Yagize iti “Ku mukino ukurikiraho izakira, hazafatwa ibyemezo birimo no kuba Gicumbi FC yategekwa kwakira imikino yayo nta bafana, cyangwa gusabwa kuyakirira ku yindi stade yujuje ibisabwa.”

“Mu rwego rwo gukomeza kuzamura ireme rya ‘BK Pro League’, RPL na FERWAFA biributsa amakipe yose ko afite inshingano zo guharanira ko stade zakira imikino ziba zujuje ibisabwa n’amabwiriza agenga umupira w’amaguru mu Rwanda.”

Stade ya Gicumbi yatangiye gukinirwaho nyuma yo kuvugururwa, ku wa 24 Gicurasi 2026, mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2025/25, gusa hari ibigikeneye kuyikorwaho.

Nyuma y’akaruhuko k’amakipe y’ibihugu, ku wa 22 Ugushyingo 2026, Gicumbi FC izakira Musanze FC.