{Nubwo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ritarakira ibaruwa ibamenyesha ko sitade Amahoro yafunzwe, Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo (MINISPOC) yahagaritse ibikorwa nk’imikino byakorerwaga muri iyi nyubako kuva tariki ya 15 Gashyantare kugeza tariki ya 15 Mata 2014.}

Umukino waherukaga gukinirwamo ni uwahuje Rayon Sports na AC Léopards de Dolisie ubwo yasezerwaga kuri uyu wa Gatandatu muri CAF champions league.

Aganira na IGIHE, Bugingo Emmanuel umuyobozi wa tekiniki muri MINISPOC yavuze ko hagiye gutangira ibikorwa byo gusana ahangiritse no gutera amarangi muri sitade nini n’into mu rwego rwo gutegura ahazabera ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Sitade Amahoro igiye gusanwa no guterwamo irangi
Sitade Amahoro igiye gusanwa no guterwamo irangi
Kubera gusanwa sitade Amahoro yafunzwe kwakira ibikorwa nk'imikino kuva tariki ya 16 Gashyantare - 15 Mata 2014
Kubera gusanwa sitade Amahoro yafunzwe kwakira ibikorwa nk'imikino kuva tariki ya 16 Gashyantare – 15 Mata 2014

Bugingo avuga ko kuba muri sitade hazaba hari ibikwa ahicara abantu imirimo yakorerwagamo izaba ihagaze.

MINISPOC ivuga ko izi sitade zizaba zifunzwe kuva tariki ya 16 Gashyantare 2014, nyuma y’umukino wahuje Rayon Sports na AC Léopards de Dolisie kuri uyu wa Gatandatu isezererwa muri CAF champions league kugeza tariki ya 15 Mata 2014 hashojwe icyumweru cyo kwibuka bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Stade Amahoro ifunzwe nyuma y'umukino wahuje Rayon Sports na AC Léopards
Stade Amahoro ifunzwe nyuma y'umukino wahuje Rayon Sports na AC Léopards

Rayon Sports vs APR FC zishobora gukinira kuri sitade ya Kigali

Twifuje kumenya umwanzuro FERWAFA yafashe kuko hari imikino itatu yari teganyijwe gukinirwa muri iyi sitade muri iki gihe izaba ifunze maze Kayiranga Vedaste, Visi Perezida akaba n’umuvugizi wa FERWAFA avuga ko bataramenyeshwa ifungwa ry’iyi nyubako y’imikino yakira imikino ikomeye iba yitabiriwe cyane.

Kayiranga yagize ati “Ntabwo turabona ibaruwa itumenyesha ko sitade yafunzwe.”

Sitade Amahoro yagombaga kwakira umukino uzahuza APR FC na Mukura VS tariki ya 8 Werurwe 2014 ku munnsi wa 19 kimwe n’umukino hagati ya Rayon Sports na Mukura VS tariki ya 22 Werurwe ku munsi wa 20 wa Turbo King National Football League.

Umukino wa Rayon Sports na APR FC ushobora kubera kuri sitade ya Kigali
Umukino wa Rayon Sports na APR FC ushobora kubera kuri sitade ya Kigali

Umukino wa nyuma wari kuzabera muri Sitade Amahoro muri iki gihe cyo gusana ni uzahuza Rayon Sports na APR FC tariki ya 30 Werurwe 2014 ku munsi wa 21. Gusa kuba umunsi iyi mikino iteganyijweho nta yindi izaba iri muri sitade ya Kigali birashoboka ko ariho yakimurirwa kuko ariyo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu benshi izaba isigaye.

Sitade Amahoro izongera kwakira umukino w’umupira w’amaguru tariki ya 19 Mata 2014, Police FC yakira Rayon Sports.

Si imikino gusa itemewe muri izi sitade kuko n’ibiterane, ibitaramo n’inama nabyo bihagaritswe.

Police FC na Rayon Sports zishobora kuba izambere zizakinira kuri sitade Amahoro ivuguruye
Police FC na Rayon Sports zishobora kuba izambere zizakinira kuri sitade Amahoro ivuguruye

Sitade Amahoro yafunguwe ku mugarago tariki ya 01 Nyakanga 1987, ifite ubwatsi karemano, yakira imikino ikomeye mu Rwanda, iy’ibihugu ndetse n’ibirori ku rwego rw’igihugu.

[email protected]