Uyu munyezamu yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, asangiza abamukurikira amafoto ye ari mu mwambaro wa APR FC, ayaherekesha amagambo agaragaza aho ageze mu rugendo rwe.
Ubu butumwwa yatanze mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo 2026, yagize ati “Ntabwo ndagera aho nahoze nifuza, ariko noneho ndi kure cyane y’aho nahoze.”
Siluane yatanze ubu butumwa mu gihe atarakina umunota n’umwe muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League, mu mwaka w’imikino wa 2026/27, nyuma yo kugurwa na APR FC mu ntangiriro zawo.
Uyu munyezamu wari witezweho kuba umunyezamu wa mbere, aheruka gukinira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup, na ryo ritahiriye iyi kipe.
Kutabona umwanya uhagije, ntibituma atagirirwa icyizere cyo guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ya Mozambique, dore ko ari we munyezamu wayo wa mbere.







Ibitekerezo 0