Ku Cyumweru, tariki ya 1 Ukwakira 2026, ni bwo Rayon Sports yakinnye na Marine mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa BK Pro League wakiniwe kuri Stade Umuganda.
Ni umukino wasifuwe n’abasifuzi bayobowe na Ishimwe Rene wari mu kibuga hagati, yungirizwa na Ndayisaba Said wari ku ruhande rumwe na Ndayambaje Hamdan wari ku rundi.
Umusifuzi wa kane yari Nshimyumuremyi Abdallah, naho Komiseri w’umukino ari Zimulinda Alain.
Ni umukino wabonetsemo amakosa 23, harimo 15 yakozwe n'abakinnyi ba Rayon Sports yahawe amakarita y’umuhondo ane, n'andi makosa umunani y'abakinnyi ba Marine FC yeretswe ikarita imwe y’umuhondo.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye umukino, Rwasamanzi Yves, yatangaje ko yanenze imisifurire y’umukino kuko Rayon Sports yateteshejwe cyane, nyamara yari kuba yeretswe ikarita y’umutuku.
Ati “Iyo baza kuba baduha amahirwe angana n’aya Rayon Sports, yari kuba yabonye ikarita itukura mu gice cya mbere. Sinibaza ko hari amakipe atemerewe guhabwa amakarita atukura.”
“Kameni yakubise inkokora umukinnyi, umusifuzi wo ku ruhande arabibona arabyihorera, byongera kuba kuri Issa Djiguiba bamuha umuhondo gusa. Ntabwo ari byo pe. Igitego cya mbere na cyo nubwo cyagiyemo, ariko bakoreye ikosa umunyezamu. Iyo biza kuba ari urundi ruhande bari gusifura ikosa. Ariko mujye mubatetesha wenda igihe kizagera no hanze bajye babatetesha.”
Nubwo uyu yatangaje ibi ariko, Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, yashatse kwinjira mu kibuga umukino urangiye ngo agaragarize abasifuzi aho batitwaye neza, ariko atangirwa n’umwungiriza we, Dusange Sacha.
Gusa we yavuze ko umukino wamugendekeye neza, kuko wafashije abakinnyi be kwitegura neza imikino ikomeye iteganyijwe bihe iri imbere.
Ati “Wari umukino wo kwemeza kuko uwo twakinnye na Musanze wari uwo kugarura icyizere. Imikino ibiri ntiyatugendekeye neza, rero byari ngombwa ko tugira icyo dukora mbere yo gukina na Al Hilal SC na APR nk’amakipe makuru.”
“Umukino wabaye mwiza kuri twe kuko twabonye intsinzi tukanagerageza amahirwe menshi y’ibitego.”
Rayon Sports yatsinze uyu mukino ihita izamuka ku rutonde rwa BK Pro League, aho yagize amanota arindwi, mbere yo gukina na Al Hilal SC, ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026.








Ibitekerezo 0