Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe atandatu arimo ane yo mu Rwanda n'abiri yo muri Nigeria.
Ku ikubitiro amakipe yaritumiwemo arimo Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA; Banki ya Kigali n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC.
Aya makipe yiyongeraho azaturuka hanze y’igihugu arimo Sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli ya Nigeria Shell na Sosiyete y’Ubwubatsi NFE na yo yo muri Nigeria.
Tombola y’uburyo amakipe azahura yerekanye ko RBA izakina na BK mu gihe RBC izacakirana na RwandAir. Amakipe yo muri Nigeria azahura hagati yayo yishakemo igomba gukomeza.
Mu mitegurire y’iri rushanwa, ikipe izajya itsindwa izajya isezererwa ariko nyuma harebwe iyagerageje kwitwara neza mu yatsinzwe ijye mu yandi akine 1/2.
Biteganyijwe ko “Fly RwandAir Football Tournament” izakinwa ku wa 26-27 Ugushyingo 2022. Imikino yose y’iri rushanwa izabera kuri Stade ya Bugesera mu Karere ka Bugesera.
Ku wa Gatandatu ni bwo hazakinwa imikino y’amajonjora ndetse n’iya kimwe cya kabiri mu gihe ku Cyumweru hateganyijwe iya nyuma, izagena uzegukana “Fly RwandAir Football Tournament”.
Irushanwa ryateguwe ku buryo rizakurikiza amabwiriza yose asanzwe agenga imikino ya shampiyona y’abakozi.
Ikipe izaba iya mbere izahembwa igikombe n’imidali ya zahabu, iya kabiri ihabwe imidali y’umuringa mu gihe iya gatatu izahabwa imidali ya bronze.
Hazahembwa kandi umukinnyi uzaba wahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi, umunyezamu mwiza n’umukinnyi uzitwara neza kurusha abandi muri iryo rushanwa.
Abasifuzi bazayobora imikino y’iri rushanwa bazaba ari abasanzwe basifura imikino y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri muri Shampiyona y’u Rwanda kuko bazatangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

















Ibitekerezo 0