Uyu mugabo yabitangarije ku mbuga nkoranyambaga ze, ku wa Gatatu, tariki ya 7 Mutarama 2026.
Mu butumwa burebure yavuze ko uyu mukino wamuhaye ubuzima ndetse ashimira n’abamufashije muri urwo rugendo.
Yagize ati “Wampaye intego, imyitwarire, amasomo n’ibihe bitazibagirana. Warandeze, unyigisha guhangana, kwizera no gukura mu buzima.”
Yakomeje ashimira amakipe n’abatoza bakoranye.
Ati “Ndashimira amakipe yose, abatoza, abakinnyi twakinanye, abayobozi n’abafana bose bangiriye icyizere kandi bakanyitaho mu rugendo rwanjye. Urukundo n’inkunga mwampaye bizahora mu mutima wanjye.”
Rutanga yongeyeho ko umupira w’amaguru wari ubuzima bwe n’ibitambo yatanze ari byo byamugize uwo ari we uyu munsi.
Ati “Umupira ntiwari umukino gusa, wari umuryango n’ubuzima bwanjye. Buri myitozo, buri mukino n’ibitambo byose byangize uwo ndi we uyu munsi.”
“Mu gihe mfashe indi ntambwe, mbikora nshimira kandi nubaha uru rugendo. Si ugusezera, ni ugushimira ku byo umupira wampaye n’abantu bose bawugize uwo wari wo kuri njye.”
Rutanga Eric ni umwe muri ba myugariro beza babayeho muri ruhago y’u Rwanda, aho yari azwi cyane mu gutsinda imipira y’imiterekano.
Yanyuze mu makipe menshi akomeye mu Rwanda nka APR FC, Rayon Sports, Police FC, Gorilla FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Ni umwe mu bafashije Rayon Sports kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup, amwe mu mateka akomeye yabayeho muri Ruhago y’u Rwanda










Ibitekerezo 0