Kuri uyu wa Kane tariki 31 Mutarama 2019, Umutoza wa Gabon, Daniel Michel Cousin, yagiranye inama n’ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Gabon na Ministeri ya Siporo muri iki gihugu ihagarariwe na Alain-Claude Bilie-By-Nze.
Iyi nama yari igamije kwiga ku cyakorwa ngo Ikipe y’Igihugu ya Gabon ‘Les Panthères’, izatsinde umukino usoza indi y’amatsinda mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019 kizabera mu Misiri.
Izakina n’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi i Bujumbura isabwa gutsinda byanze bikunze ngo ibone itike y’iki gikombe kuko iri ku mwanya wa gatatu mu itsinda ‘C’ inyuma ya Mali ya mbere ifite amanota 11 n’u Burundi bwa kabiri bufite amanota icyenda.
Gabon izahangana n’u Burundi yo ifite amanota arindwi, bivuga ko nitsinda uyu mukino izahita ibucaho ikagira amanota 10.
Muri iyi nama yamaze amasaha ane, Umutoza Daniel Cousin yasabye ko ibibazo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Gabon ryari ifitanye na rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang byakemurwa mu maguru mashya akazitabira uyu mukino uteganyijwe tariki 22 Werurwe 2019.
Cousin ati “Pierre ubu ari muri ba rutahizamu beza Isi itunze. Kumuhamagara muri uyu mukino ni itegeko kuri njye. Icyo nsaba ni uko najya kumwirebera tukaganira. Ndacyafite amezi abiri yo gukurikirana abakinnyi banjye aho bari hose ku Isi, ibibazo byose bafite bigakemurwa ku mukino w’u Burundi nkazaba mfite ikipe igizwe n’abeza kurusha abandi.”
Uyu mutoza yasabye ko yazajya mu Bwongereza kureba umukino uzahuza Arsenal na Southampton FC ya myugariro wa Gabon, Mario René Junior Lemina, aho ashaka kubaganiriza akabasaba kuzitabira uyu mukino bazahanganamo n’Intamba ku Rugamba.
Muri iyi nama hanemejwe ko Ikipe y’Igihugu ya Gabon mbere yo kwerekeza i Bujumbura izamara iminsi ine yitoreza i Kigali mu rwego rwo kumenyera ikirere n’ibibuga by’ubwatsi bw’ubukorano ‘terrain synthétique’.
Uyu mutoza yakomeje agira ati “Twemeje ko ikipe yacu itazahurira i Burundi cyangwa muri Gabon. Tuzahurira mu Rwanda dukorane imyitozo y’iminsi ine. Ntabwo bizatworohera na gato niyo mpamvu tugomba gushaka aho twitoreza hahuje ikirere n’ubwoko bw’ikibuga na stade tuzakiniraho i Burundi.”
Kuva tariki 17 Werurwe kugera tariki 20 Werurwe 2019 nibwo biteganyijwe ko iyi kipe izaba iri mu Rwanda.








Ibitekerezo 0