Ihangana ry’aya makipe asangiye umujyi riba rikomeye cyane, bituma abatuye umujyi wa Rubavu n’inkengero zawo na bamwe mu batuye i Goma mu mujyi uhana imbibi na Rubavu bitabira iteka uko Etincelles FC na Marines FC zihuye.

Umukino wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2018 watangiye ikipe ya Etincelles isatira cyane ifashijwe na kapiteni wayo Mumbele Saiba Claude byavuyemo Koruneri eshatu mu minota 20 ya mbere ariko ba myugariro ba Marines FCbihagararaho.

Ku munota wa 20 nibwo Marine Fc yatangiye kwibona mu mukino nayo inyuzamo igasatira biranayihira ibona igitego ku munota wa 21 cyatsinzwe na rutahizamu Nyirinkindi Saleh bita Mbappé iyi kipe yatijwe avuye muri APR FC.

Etincelles Ntiyacitse intege yakomeje gushakisha igitego cyo kwishyura, ibigeraho ku munota wa 37 ku mupira wazamukanywe na Mucyo Freddy bita Januzaj awuha neza Uwihoreye Ismail wavuye muri Kiyovu Sports, igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 1-1.

Umutoza Nduhirabandi Abdul Karim bita Coka utoza Etincelles FC ntabwo yabashije gutoza uyu mukino yari guhanganamo na Marines FC yatoje kuva mu 1996 kugera 2017 kubera ikarita itukura yahawe mu mukino uheruka ariko yatangaga amabwiriza ku batoza bamwungirije akoresheje Telefoni. Byatumye bongera imbaraga mu gice cya kabiri.

Mumbele Saiba Claude yashoboraga kubona igitego cya kabiri mu minota ya mbere y’igice cya kabiri ariko uburyo yabonye ntiyabubyaza umusaruro.

Byasabye Etincelles FC ikunzwe na benshi muri Rubavu gutegereza umunota wa 92 ubwo Mumbele Saiba Claude yayitsindiraga igitego cya kabiri cy’intsinzi, umukino urangira mu byishimo bya Etincelles FC yatsinze 2-1.

Ni umukino wagaragayemo kwikanga uburozi ku mpande zombi. Mbere y’umukino umuntu wese utari uwo muri Marines FC ntabwo yari yemerewe kwegera, kuvugisha no gukora ku mukinnyi w’iyi kipe. Ababigerageje bakumirwaga bikomeye n’abakozi ba Marines FC.

Mu gihe ikipe ya Etincelles FC yasatiraga cyane ishaka igitego cy’intsinzi umwe mu bafana ba Marines FC yagaragaye yaziritse imyenda ifite amabara ya gisirikare ku meza anavuga amagambo mu ijwi riranguruye atera imbaraga ikipe ariko abafana ba mukeba bamuketseho kugira uburozi muri iyo myenda bashaka kumusagarira ariko Polisi iratabara imukura aho yari ahagaze.

Ababanjije mu Kibuga

Etincelles FC: Nsegimana Dominique, Mumbere Saiba Claude, Nahimana Issiaka, Djumapili Iddy, Nshimiyimana Abdou, Tuyisenge Hakimu, Uwihoreye Ismael, Ngabo Fred Mucyo, Nduwimana Michel, Niyonsenga Ibrahim na Akayezu Jean Bosco.

Marines FC: Ahishakiye Heritier, Kambare Salita Gentil, Nsabimana Hussein, Ishimwe Christian, Runanira Hamza, Niyigena Clement, Nsengiyumva Irshad, Ishimwe Fiston, Samba Cedric, Ndayisenga Ramadhan na Nyirinkindi Saleh.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Etincelles
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Etincelles
Nta muntu wari wemerewe gukora, kuvugisha cyangwa kwegera abakinnyi ba Marines
Nta muntu wari wemerewe gukora, kuvugisha cyangwa kwegera abakinnyi ba Marines
Abafana bari benshi muri Stade bihera ijisho uyu mukino
Abafana bari benshi muri Stade bihera ijisho uyu mukino
Ibyishimo byari byose ku basore ba Etincelles ubwo bishimiraga igitego cya Mumbele
Ibyishimo byari byose ku basore ba Etincelles ubwo bishimiraga igitego cya Mumbele
Marines FC ni yo yafunguye amazamu muri uyu mukino
Marines FC ni yo yafunguye amazamu muri uyu mukino
Ishimwe Christian ari mu bakinnyi Marines FC ifite yatijwe bavuye muri APR FC
Ishimwe Christian ari mu bakinnyi Marines FC ifite yatijwe bavuye muri APR FC
Nsengiyumva Irshad ufite umupira yahanganaga na Etincelles FC yahozemo
Nsengiyumva Irshad ufite umupira yahanganaga na Etincelles FC yahozemo
Ntabwo wari umunsi mwiza kuri Marines FC
Ntabwo wari umunsi mwiza kuri Marines FC
Tuyisenge Hakimu bita Dieu Merci yagoye cyane abakinnyi ba Marines FC hagati mu kibuga
Tuyisenge Hakimu bita Dieu Merci yagoye cyane abakinnyi ba Marines FC hagati mu kibuga
Wari umukino w'imbaraga
Wari umukino w'imbaraga
Etincelles FC niyo ikunzwe na benshi muri Rubavu
Etincelles FC niyo ikunzwe na benshi muri Rubavu
Imyenda umufana wa Marines FC yari yaziritse ku meza yaketswemo uburozi
Imyenda umufana wa Marines FC yari yaziritse ku meza yaketswemo uburozi
Byateje impagarara ahakurwa n'abashinzwe umutekano
Byateje impagarara ahakurwa n'abashinzwe umutekano

Amafoto: Olivier Mukwaya