Mu maso y’abantu ibihumbi 68,155 bari muri Wembley Stadium, u Bwongereza bwatsinze Leta zunze Ubumwe za Amerika ibitego 3-0.

Rooney ufatwa nk’intwari y’umupira w’amaguru w’Abongereza muri stade yari yaherekejwe n’umuryango we; ‎Coleen McLoughlin Rooney n’abana babo bane. Gusa yinjiye mu kibuga ku munota wa 58 asimbuye Jesse Lingard.

Ubusanzwe mu muco w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, abakinnyi 11 babanje mu kibuga nibo bambara nimero kuva kuri rimwe kugera kuri 11. Ariko mu rwego rwo guha Rooney icyubahiro yahawe kwambara nimero 10 nubwo yabanje ku ntebe y’abasimbura.

Uyu mukino warangiye u Bwongereza butsinze USA ibitego 3-0 bya; myugariro wa Liverpool FC Trent Alexander-Arnold, Callum Wilson na rutahizamu wa Manchester United, Jesse Lingard.

Nyuma y’umukino Rooney yafashe umwanya ashimira abatoza, abakinnyi, abafana n’abayobozi b’umupira w’amaguru mu Bwongereza bamubaye hafi mu myaka 10 yari amaze akinira ikipe y’igihugu.

Ati “Ntabwo nari nzi ko aya mateka yose nayandika mu gitabo cy’ubuzima bwanjye. Ntabwo imbaraga zanjye zari kubingezaho. Niyo mpamvu nshimira buri umwe wamfashije by’umwihariko amagana y’abakinnyi twambaranye imyenda y’iki gihugu mu myaka 10 ishize”.

“Icyo nishimiye ni uko ikipe isigaye mu maboko y’abagabo biteguye kugera kubyo twananiwe mu bihe byacu. Ndashimira abafana bakomeje kunsunika aho nabaga nacitse intege.”

Uyu rutahizamu ufite agahigo ko gutsinda ibitego byinshi kurusha abandi mu ikipe y’igihugu bingana na 53, yemeje ko abona rutahizamu wa Tottenham, Harry Kane nk’umusimbura we mwiza kuko ku myaka 25 gusa amaze gutsindira u Bwongereza ibitego 19 kandi ngo bizakomeza kwiyongera.

Rooney usezeye yujuje imikino 120, yakinnye umukino wa mbere mu ikipe y’igihugu kuwa 17 Gashyantare 2003, ubwo batsindaga Australia mu mukino wa gicuti watumye aba umukinnyi ukiri muto cyane wakiniye iki gihugu ku myaka 17 n’iminsi 111 gusa.

Mbere y'umukino Rooney yakorewe yahawe icyubahiro
Mbere y'umukino Rooney yakorewe yahawe icyubahiro
Mu mukino wo gusoza ubuzima bwe mu ikipe y'igihugu batsinze Leta zunze ubumwe za Amerika ibitego 3-0
Mu mukino wo gusoza ubuzima bwe mu ikipe y'igihugu batsinze Leta zunze ubumwe za Amerika ibitego 3-0
Nubwo yinjiye mu kibuga asimbuye yakinnye yambaye nimero 10 mu rwego rwo kumuha icyubahiro kuko ntibisanzwe mu muco w'umupira w'amaguru w'Abongereza, aha yasohokaga mu kibuga arira
Nubwo yinjiye mu kibuga asimbuye yakinnye yambaye nimero 10 mu rwego rwo kumuha icyubahiro kuko ntibisanzwe mu muco w'umupira w'amaguru w'Abongereza, aha yasohokaga mu kibuga arira
Harry Kane yahawe inshingano
Harry Kane yahawe inshingano
Rooney abona Kane nk'umusimbura we mwiza mu ikipe y'igihugu
Rooney abona Kane nk'umusimbura we mwiza mu ikipe y'igihugu
Rooney yinjiye mu kibuga asimbuye Lingard ahita ahabwa igitambaro cya kapiteni
Rooney yinjiye mu kibuga asimbuye Lingard ahita ahabwa igitambaro cya kapiteni
Umugore we Coleen n'abana babo nabo bari bahari
Umugore we Coleen n'abana babo nabo bari bahari
Mu bihumbi byaje guha icyubahiro Rooney harimo n'igihangange mu gusiganwa ku maguru Usain Bolt
Mu bihumbi byaje guha icyubahiro Rooney harimo n'igihangange mu gusiganwa ku maguru Usain Bolt