Mu mpera z’iki cyumweru ikipe ya Rayon Sports izatangira urugendo rwo kwisubiza igikombe cy’Intwari cyateguwe n’urwego rw'igihugu rushinzwe impeta n'imidari y'ishimwe rufatanyije na Ferwafa, aho izahangana n’andi makipe yaje mu myanya ya mbere muri shampiyona ishize.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Robertinho, yavuze ko afite intego zo kwegukana irushanwa ry’igikombe cy’Intwari no kugerageza uko yasimbuza abakinnyi baherutse kuva muri Rayon Sports.

Ati “Ni ugutanga umwanya ku bakinnyi benshi badasanzwe bakina kuko nkeneye kureba abashobora kunsimburira benshi bagiye barimo; Yannick Mukunzi, Abdul Rwatubyaye, Muhire Kevin n’abandi. Ariko ntabeshye mu irushanwa mu mitwe yacu haba harimo ikintu kimwe, ni ugutsinda nta kindi.”

Irushanwa ry’Intwari rizakinwa na APR FC, AS Kigali, Rayon Sports na Etincelles FC.

Muri iki cyumweru nibwo hamenyekanye inkuru ko Rayon Sports, yamaze kumvikana n’umutoza uzungiriza Robertinho, akaba ari na mwenewabo ukomoka muri Brasil, utegerejwe i Kigali mu mpera z’iki cyumweru.

Uyu mutoza ni Wagner do Nascimento Silva wungirije Robertinho kuva mu 1998 kugera mu 2000 ubwo yatozaga Esporte Clube São Bento no kuva mu 2000 kugera mu 2002 muri Fluminense Football Club yo muri Brésil.

Ni umwanzuro washimishije cyane Robertinho kuko nyuma y’iyo myaka Nascimento yabaye umutoza mukuru mu makipe atandukanye nka; Al Riadh yo mu cyiciro cya mbere muri Arabia Saudite, Associação Naval de Maio yo mu cyiciro cya gatatu muri Portugal n’izindi.

Yakomeje avuga ko akazi afite muri iyi minsi katoroshye ariyo mpamvu yari akeneye umutoza wungirije ufite ubushobozi bwo kuremamo abakinnyi basigaye icyizere, akanamufasha kubaha imyitozo ikwiye, kuko amezi abiri yari amaze akora wenyine nta umwunganira yayatayemo amanota menshi.

Ati “Mfite akazi gakomeye. Ngera aha nari mfite ikipe nziza irimo ba Tchabalala, Diarra, Pierrot, Bakame n’abandi. Abo bagendeye rimwe nubaka indi kipe none nayo abayiyoboye bagendeye rimwe. Ubu ngiye kubaka ikipe ya gatatu mu mezi atandatu gusa maze aha.”

Rayon Sports ikomeje urugendo rwo kwiyubaka nyuma yo gutakaza abakinnyi benshi. Mu bavugwa mbere na mbere harimo rutahizamu wa Sunrise FC, Jules Ulimwengu, uyoboye ba rutahizamu mu Rwanda n’ibitego icyenda mu mikino 12 gusa yakinnye.

Robertinho yavuze ko uyu mukinnyi amuzi ndetse yakwishimira gukorana na we kuko ari rutahizamu mwiza kandi utsinda ibitego byinshi.

Ati “Uwo mukinnyi ndamuzi. Ni umukinnyi mwiza kandi ukiri muto. Numvise ko ari mu biganiro na komite ya Rayon Sports. Bishobotse akadusinyira byaba ari byiza cyane kuko asanzwe atsinda ibitego aje gukorana nanjye yakwitwara neza kurushaho kuko namufasha nk’uko nafashije abandi nka Kevin na Caleb.”

Rayon Sports iratangira igikombe cy’Intwari kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019, aho izahangana na Etincelles FC kuri Stade ya Kigali saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umutoza Robertinho arashaka kwegukana igikombe cy'intwari no kugerageza abakinnyi
Umutoza Robertinho arashaka kwegukana igikombe cy'intwari no kugerageza abakinnyi
Kapiteni Manzi Thierry n'ingabo ze bakomeje imyitegurp y'igikombe cy'Intwari
Kapiteni Manzi Thierry n'ingabo ze bakomeje imyitegurp y'igikombe cy'Intwari
Eric Irambona uhanganira umwanya na Rutanga nka myugariro w'ibumoso
Eric Irambona uhanganira umwanya na Rutanga nka myugariro w'ibumoso
Michael Sarpong mu myitozo yitegura igikombe cy'Intwari
Michael Sarpong mu myitozo yitegura igikombe cy'Intwari
Ni umutoza uzwiho gutebya no kubana neza n'abakinnyi
Ni umutoza uzwiho gutebya no kubana neza n'abakinnyi
Nyuma y'imvune y'urutugu Mugisha Master yamaranye amezi abiri, ubu ariteguye
Nyuma y'imvune y'urutugu Mugisha Master yamaranye amezi abiri, ubu ariteguye
Robertinho yemeza ko Bimenyimana Bonfils Caleb ari urugero rwiza rw'umukinnyi yazamuriye icyizere, ari nabyo ashaka gukorera Jules Ulimwengu
Robertinho yemeza ko Bimenyimana Bonfils Caleb ari urugero rwiza rw'umukinnyi yazamuriye icyizere, ari nabyo ashaka gukorera Jules Ulimwengu
Suleiman Mudeyi ari mu bazahabwa umwanya mu gikombe cy'Intwari batawusanganywe
Suleiman Mudeyi ari mu bazahabwa umwanya mu gikombe cy'Intwari batawusanganywe
Yari amaze amezi abiri nta mutoza wungirije agira, akorana na Nkunzingoma Ramadhan w'abanyezamu gusa
Yari amaze amezi abiri nta mutoza wungirije agira, akorana na Nkunzingoma Ramadhan w'abanyezamu gusa