Kwizera Jojea ni umwe mu bakinnyi b’Amavubi, bitabajwe mu mikino ikomeye yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, u Rwanda rugomba guhuriramo na Mali.
Umukino wa mbere ukaba uw’umunsi wa gatatu mu Itsinda K wabereye i Bamako muri Mali, warangiye u Rwanda rutsinzwe ibitego 3-2, gusa rwagerageje kwihagararaho.
Mu bitego bibiri u Rwanda rwatsinze harimo kimwe cyinjijwe na Kwizera Jojea wasatiraga izamu anyura mu mpande, n’ikindi cyinjijwe na Phanuel Kavita Mabaya. Aba bombi bakina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nubwo u Rwanda rwatsinzwe, Rhode Island yagerageje gushimira umukinnyi wayo, inyuza ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo isaba abafana gutsindira umwambaro we.
Ni ubutumwa bugira buti “Umwambaro wa JOJEA KWIZERA ugiye gutangwa. Mu kwishimira ko aheruka guhamagarwa mu ikipe y’u Rwanda, tugiye gutanga umwambaro we wo mu Ikipe y’u Rwanda yasinyeho.”
“Icyo musaba gukora ni ugukunda ubu butumwa ukagira n’icyo ubuvugaho (Like na Comment), ugakurikira imbuga nkoranyambaga zacu (Follow), ukuzuza n’ifishi iri ku rubuga rwacu.”
Kuzuza ifishi bizarangira ku wa Gatanu, tariki ya 27 Ugushyingo, Saa Tanu z’Ijoro n’iminota 59. Hazatoranywamo umuntu umwe mu bazaba bahataniye uyu mwambaro, atumirwe n’ikipe awufate.
Kwizera ntabwo ari mu bakinnyi bazifashishwa mu mukino w’umunsi wa kane uzahuriza u Rwanda na Mali, i Kigali ku wa 17 Ugushyingo, kuko yujuje amakarita abiri y’umuhondo.
U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu Itsinda K n’amanota atandatu, rugakurikira Mali ifite amanota icyenda. Cap-Vert iri ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu, mu gihe Liberia ari iya kane nta nota na rimwe.










Ibitekerezo 0