Mu mpeshyi yo muri Kamena na Nyakanga 2023, ni bwo hateganyijwe irushanwa rya mbere ku Isi mu mupira w’amaguru, aho ibihugu by’ibihangange bizaba bihataniye Igikombe cy’Isi.
Ni irushanwa rizaba ariko hanizihizwa imyaka 100 rimaze rikinwa, ari na yo mpamvu rizabera mu bihugu bitandukanye, birimo Uruguay, Argentina na Paraguay mu kwizihiza iyi sabukuru, ndetse na Espagne, Portugal na Maroc bizaberamo irushanwa nyirizina.
Ihurizo risigaye kugeza ubu ni igihugu kizakira umukino wa nyuma, dore ko Portugal, Espagne na Maroc, byose byifuza kuzakira uyu mukino w’amateka muri ruhago.
Nyuma y’uko itsinda rya FIFA risuye Santiago Bernabéu mu rwego rwo kureba uko imikino itegurwa, ubuyobozi bwa Real Madrid bwaboneyeho kubamenyesha ko bwifuza kwakira umukino wa nyuma.
Ikinyamakuru cyo muri Espagne cya Marca, cyatangaje ko Real Madrid yerekanye ko ifite ikipe ikomeye itegura ibikorwa biremereye, ikaba ari yo mpamvu yifuza kwakira uyu mukino.
Yagize iti “Ushobora kubaka na stade ya Zahabu, ariko ukamenya uko utegura ibikorwa biyiberamo. Ukeneye ikipe yita kuri stade, aho rero tuhafite ikipe nziza.”
Nyuma ya Santiago, FIFA irateganya gusura ibindi bibuga nka Mestalla Stadium ya Valencia CF na Estadio Municipal de Balaídos na byo bishobora kuzaberaho imikino y’Igikombe cy’Isi.
Mu gihe hataratangazwa uzakira umukino wa nyuma, Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Maroc (RMFF), Fouzi Lekjaa, na we yavuze ko biteguye kwakira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2030, ukazabera muri stade yakira abafana ibihumbi 115.
Yagize ati “Umujyi wa Benslimane uzakira umukino wa nyuma mwabyanga cyangwa mwabikunda. Niba hari ushaka ko tubiganiraho azaze. Umujyi ni Benslimane, ikibuga ni Hassan II Stadium, kandi icyo gihe Maroc ni yo igomba kuba iri kuhakinira.”
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryavuze ko mu gihe cya vuba hazatangazwa igihugu kizakira umukino wa nyuma n’ibirori byo gusoza iri rushanwa rizakinwa hagati ya tariki ya 8 Kamena kugeza 21 Nyakanga 2030.







Ibitekerezo 0