Ku Cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018 Rayon Sports igomba kwakira Gor Mahia yo muri Kenya kuri stade ya Kigali i Nyamirambo mu mukino wa CAF Confederation Cup ubanza.
Iyi kipe yari yatangiye umwiherero i Shyorongi iteganya no gukorera imyitozo ku kibuga cyaho ariko yakigezeho saa mbili za mu gitondo itangira gukora hashize iminota hafi 40 abashinzwe kukirinda bayisaba ko isohokamo kuko itigeze ibisabira uburenganzira ubuyobozi bw'Akarere.
Umwe mu bashinzwe umutekano kuri iki kibuga yabwiye IGIHE ati "Ubundi APR FC niyo kipe yemerewe gukoreramo kuri iki kibuga uko ishatse naho izindi zose zagikenera zisaba uburenganzira ku Karere."
Yakomeje agira ati "Uyu munsi rero Rayon Sports yaje ihita ijya mu kibuga itangira gukora imyitozo noneho nyuma abayobozi baraduhamagara badusaba kuyibwira ikavamo. Byabanje kuba ikibazo ariko nyuma iza kugenda ndetse na nimugoroba ntiyahakoreye.”
Nyuma yo kubona ko bitakunda ko ikorera kuri iki kibuga, imyitozo ya nimugoroba yatangiye saa 14:30 yahise yimurirwa ku kibuga cyo mu Nzove aho abakinnyi bose bakoze uretse rutahizamu Hussein Tchabalala ufite imvune idakomeye na Niyonzima Olivier Sefu kimwe na Manishimwe Djabel bataragaruka muri bagenzi babo kubera imvune.
Mu kiganiro Umunyamabanga w’iyi kipe, Itangishaka King Bernard yagiranye na IGIHE, yatangaje ko nta kibazo na kimwe abakinnyi bafite cyatera impungenge abafana kuko nubwo byabaye ngombwa ko bakorera imyitozo mu Nzove na cyo ari ikibuga cyiza.
Yagize ati “Imyitozo yabaye nta kibazo. Nimugoroba twaje mu Nzove ariko ikibuga cyari cyamaze kumuka, kimeze neza. Abakinnyi bari mu mwuka mwiza, nabo barashaka gukomeza gukora amateka kandi barabishoboye igisigaye ni abafana kubaba inyuma birenze uko bisanzwe kuko n’icyiciro tugezemo kirenze ibyo dusanzwe dukina.”
Biteganyijwe ko Rayon Sports izakorera imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu saa 18:00 ahazebera umukino kuko ku wa Gatandatu ayo masaha kizaba cyahawe Gor Mahia nk’uko amategeko abiteganya ku ikipe yasuye.
Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino w’ishiraniro ni ibihumbi 2000 Frw ahasanzwe, 5000 Frw ahatwikiriye n’ibihumbi 20000 Frw ku bashaka kwicara mu cyubahiro.













Ibitekerezo 0