Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Gashyantare 2019, umutoza wa Mukura VS Haringingo Francis Christian yawutunguriwemo kuko yarushijwe cyane na Rayon Sports yaherukaga gutsindira i Kigali mu mikino ibiri yikurikiranya, uwa nyuma w’igikombe cy’Amahoro muri Nzeri 2018 n’ubanza wa shampiyona mu Ukwakira 2018.

Rayon Sports yakoze impinduka ikoresha ba myugariro batatu mu mutima w’ubwugarizi aho kuba babiri; Manzi Thierry, Hussein Habimana na Mutsinzi Ange Jimmy, banitwara neza kuko umukino warangiye batinjijwe igitego.

Ku munota wa 13 yabonye koruneri iterwa na Rutanga Eric ashyira umupira ku mutwe wa Niyonzima Olivier Sefu afungura izamu ryari ririnzwe na Wilonja Ismail.

Iyi kipe yari ifite abafana benshi kurusha Mukura VS nubwo yari mu rugo, yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 28 cyatsinzwe na rutahizamu w’umunya-Ghana Michael Sarpong wujuje ibitego umunani, ajya ku mwanya wa gatatu ku rutonde rwa ba rutahizamu bafite ibitego byinshi, inyuma ya mugenzi we Jules Ulimwengu na Nizeyimana Djuma wa Kiyovu Sports bafite ibitego 10.

Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports iyoboye umukino n’ibitego 2-0, byatumye Mukura VS itangirana impinduka mu gice cya kabiri, umukinnyi wo hagati Iddy Saidi Djuma asimburwa na Lomami Frank wahanganye na Rayon Sports yahozemo.

Amakosa mu bwugarizi bwa Mukura VS yakomeje kuba menshi kuko Jules Ulimwengu na Michael Sarpong bahushije ibindi bitego mu ntangiriro z’igice cya kabiri, bituma umutoza Haringingo asimbuza Iragire Saidi atanga umwanya kuri Tubane James ku munota wa 61.

Gusa Tubane nawe wakinnye muri Rayon Sports kuva 2013 ntabwo yahiriwe n’iminota ye ya mbere mu kibuga kuko yamazemo iminota irindwi gusa Rayon Sports ibona igitego cya gatatu.

Ni umupira ukomeye watewe na Michael Sarpong ukurwamo na n’umunyezamu w’Umurundi Wilonja, ariko uhita uhura na Jules Ulimwengu bakinanye muri Vital’O FC ahita amuhindukiza bwa gatatu.

Uyu mukino warangiye Rayon Sports inyagiriye Mukura VS iwayo 3-0 watumye izi kipe zihita zinganya amanota 37 ariko Rayon Sports ijya ku mwanya wa kabiri Mukura VS ijya ku mwanya wa Gatatu kubera ikinyuranyo cy’ibitego izigamye 17, naho Mukura VS izigamye ibitego icyenda.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

Mukura VS: Wilonja Ismail, Rugirayabo Hassan, Mutijima Janvier, Iragire Saidi, Nshimirimana David, Gael Duhayindavyi, Munyakazi Youssuf, Ciza Hussein (c), Iradukunda Bertrand, Twizerimana Onesme na Iddy Saidi Djuma.

Rayon Sports: Mazimpaka Andre, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Manzi Thierry (c), Habimana Hussein, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier, Donkor Prosper, Michael Sarpong, Kakule Mugheni, na Ulimwengu Jules.

Abafana ba Mukura VS bari bafite icyizere mbere y'umukino
Abafana ba Mukura VS bari bafite icyizere mbere y'umukino
Abasaga ibihumbi umunani bakurikiranye uyu mukino w'abakeba bo hambere
Abasaga ibihumbi umunani bakurikiranye uyu mukino w'abakeba bo hambere
Ba myugariro ba Rayon Sports barimo Mutsinzi Ange Jimmy bitwaye neza bataha nta gitego binjijwe
Ba myugariro ba Rayon Sports barimo Mutsinzi Ange Jimmy bitwaye neza bataha nta gitego binjijwe
Bishimira igitego cya Jules Ulimwengu cya gatatu mu mikino itatu amaze gukinira Rayon Sports
Bishimira igitego cya Jules Ulimwengu cya gatatu mu mikino itatu amaze gukinira Rayon Sports
Bishimira igitego cya mbere cya Rayon Sports
Bishimira igitego cya mbere cya Rayon Sports
Hafi ya Stade Huye abantu burira inzu ngo barebe umukino batishyuye
Hafi ya Stade Huye abantu burira inzu ngo barebe umukino batishyuye
Iradukunda Eric Radu ari mu bakinnyi bagoye Mukura VS
Iradukunda Eric Radu ari mu bakinnyi bagoye Mukura VS
Iragire Saidi utari mu bihe byiza yanyuzweho kenshi na Radu n'abandi bakinnyi ba Rayon Sports, bimuviramo gusimbuzwa
Iragire Saidi utari mu bihe byiza yanyuzweho kenshi na Radu n'abandi bakinnyi ba Rayon Sports, bimuviramo gusimbuzwa
Mukura VS yanyuzagamo igasatira
Mukura VS yanyuzagamo igasatira
Nubwo Mukura VS yatsinzwe, Wilonja Ismail yakuyemo imipira myinshi yabazwe
Nubwo Mukura VS yatsinzwe, Wilonja Ismail yakuyemo imipira myinshi yabazwe
Nubwo Rayon Sports yari hanze yari ishyigikiwe cyane
Nubwo Rayon Sports yari hanze yari ishyigikiwe cyane
Abafana bari benshi ku kibuga
Abafana bari benshi ku kibuga
Rutanga ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza
Rutanga ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza
Andre Mazimpaka yatsinze Mukura VS yabereye kapiteni mu 2015-2017
Andre Mazimpaka yatsinze Mukura VS yabereye kapiteni mu 2015-2017
Umutoza Robertinho ashimira abakinnyi be nyuma y'umukino
Umutoza Robertinho ashimira abakinnyi be nyuma y'umukino
Abakinnyi baririmbaga bati "Professor wacu"
Abakinnyi baririmbaga bati "Professor wacu"
Nyuma y'umukino abakinnyi bagiye gushimira abafana babashyigikiye
Nyuma y'umukino abakinnyi bagiye gushimira abafana babashyigikiye
Rwarutabura ibyishimo byamurenze
Rwarutabura ibyishimo byamurenze

Amafoto: Moses Niyonzima