Ku munota wa gatatu w’umukino, Sindi Paul yahawe umupira ari mu rubuga rw’amahina, arahindukira awutera mu izamu ariko umunyezamu wa AS Kigali, Ndikuriyo Patient, yari ahagaze neza awushyira muri koruneri.

Rayon Sports yatangiye irusha cyane AS Kigali, yongeye kubona ubundi buryo imbere y’izamu ku ishoti ryatewe na Ndikumana Asman ariko Ndikuriyo Patient yongera gutabara ikipe ashyira umupira muri koruneri yatewe na Mugisha Didier ntiyagira icyo itanga.

AS Kigali yabonaga ko iri kubona imipira cyane, yatangiye kubyaza umusaruro impira yihuta no gutera amashoti akomeye ku izamu rya Rayon Sports bigizwemo uruhare na Adama Bagayogo na Sanday Inemesit Akang.

Ku munota wa 36 Rayon Sports yabonye ‘Coup-Franc’ hafi y’izamu ku ikosa ryakorewe Ndikumana Asman, iterwa na Bayisenge Emery ikubita igiti cy’izamu, Mugisha Didier wari hafi asongamo, ashyiramo igitego cya mbere.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere AS Kigali yashatse kwishyura ariko biranga, amakipe yombi ajya mu karuhugo Gikundiro iyoboye ku gitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka, aho Umutoza wa AS Kigali, Mbarushimana Shaban, yakuye mu kibuga Nshimiyimana Tharcisse ashyiramo Tuyisenge Arsène.

Ku munota wa 48 Tuyisenge yazamukanye umupira neza awuhereza Sanday Inemesit wari wageze mu rubuga rw’amahina, ariko Kwizera Olivier asohoka neza atabara Rayon Sports.

Bruno Ferry utoza Rayon Sports yakuye Sindi Paul Jesus mu kibuga ku munota wa 60, ashyiramo Aziz Bassane wari umaze amezi abiri adakina kubera imvune yari yaragize y’ukuboko.

Umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, yashimishije abafana bari kuri stade kubera uburyo yanyuzagamo akerekana ko yifitiye icyizere, kuko yaceganga abakinnyi ba AS Kigali atitaye ku bibazo byamuteza zo kwinjizwa igitego.

AS Kigali yakomeje gushaka kwishyura ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bwarimo Ramazani Tshimanga, Faustin Likau na Bayisenge Emery bukomeza kuba ibamba.

Nyuma y’imikino itanu nta ntsinzi, Rayon Sports yabonye amanota atatu, ihita izamuka ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda. Ubu ifite amanota 29, ikaba ku mwanya wa gatandatu.

Ni mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa 14 n’amanota 16. Uyu ubaye umukino wa 10 itsinzwe kuva uyu mwaka watangira. Ni iya gatatu mu zimaze gutsindwa imikino myinshi nyuma ya AS Muhanga n’Amagaju FC zatsinzwe 11.

Bayisenge Emery ni we wari kapiteni wa Rayon Sports

Abakinnyi baramukanya n'abasifuzi mbere yo gutangira umukino

Abakinnyi b'amakipe yombi baramukanya mbere yo gutangira umukino

Kwizera Olivier ni we wagiriwe icyizere cyo kujya mu izamu rya Rayon Sports

Ngabonziza Dieudonne ni we wari umusifuzi w'umukino

Abakinnyi 11 Rayon Sports FC yabanje mu kibuga

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, ubwo yari ageze ku kibuga

Abakinnyi 11 AS Kigali yabanje mu kibuga

Mugisha Didier ahanganiye umupira na Sinaly Mory Diarra wa AS Kigali

Tambwe Gloire wa Rayon Sports ari gushaka aho atanga umupira anyuze kuri Sinaly Mory Diarra

Uwumukiza Obed yakinnye umukino we wa mbere muri Rayon Sports

Sinaly Mory Diarra amaze gushyira hasi Tambwe Gloire

Bigirimana Abedi ari kwakira umupira ahawe

Mugisha Didier ahanganiye umupira na Dushimimana Olivier 'Muzungu' wa AS Kigali

Uwumukiza Obed ari gushaka uko atanga umupira

Benedata Janvier ni umwe mu bakinnyi bagerageje gufasha AS Kigali

Ndikumana Asman yitegereza Sinaly Mory washakaga kumunyuzaho umupira

Ndikuriyo Patient yatabaye AS Kigali inshuro nyinshi

Sindi Paul amaze gutera umupira n'umutwe

Ndikuriyo Patient atabara AS Kigali ku mupira wavuye muri koruneri

Sinaly Mory Diarra ahanganye na Sindi Paul

Sindi Paul wa Rayon Sports ari kunyura kuri Mitima Isaac wa AS Kigali

Mitima Isaac yari yazonzwe na Sindi Paul

Abakinnyi batatu ba AS Kigali bahagaze ku rukuta

Sinaly Mory Diarra ari kugerageza gutanga umupira

Tambwe Gloire wa Rayon Sports ari ghindura umupira

Mugisha Didier yatiwe na Rayon Sports muri Police FC

Rayon Sports yasatiriye AS Kigali cyane mbere y'uko ibona igitego

AS Kigali iri kurwana no gukura umupira hafi y'izamu

Uwumukiza Obed yahinduraga imipira myiza mu rubuga rw'amahina

Ndikumana Asman ari kugana ku izamu rya AS Kigali

Ndikumana Asman ari mu bakinnyi Rayon Sports yifashisije kuri uyu mukino

Tambwe Gloire wa Rayon Sports yazonze AS Kigali

Tambwe Gloire wa Rayon Sports ari gushaka guhereza umupira bagenzi be

Mitima Isaac wa AS Kigali akurikiye Uwumukiza Obed wa Rayon Sports

Mugisha Didier yatsinze igitego cya Rayon Sports

Mugisha Didier ari kwishimira igitego cye cya mbere muri Rayon Sports

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Rayon Sports yabonye igitego hakiri kare

Mugisha Didier ni umwe mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports bari gutanga umusaruro

Ndikumana Asman ari gushaka kunyura kuri Mitima Isaac

Ndayishimiye Didier ari gushaka uko ahereza umupira mugenzi we

Mitima Isaac wa AS Kigali ari gushaka bagenzi be

Dushimimana Olivier wa AS Kigali yakomeje gushaka kwishyura ariko biranga

Mitima Isaac ari gukura umupira kuri Sindi Paul wa Rayon Sports

Ndikuriyo Patient amaze gutabara AS Kigali

Sindi Paul wa Rayon Sports yakinnye neza igice cya mbere

Franklin Onyeabor wa AS Kigali ari kugarira

Rayon Sports yahanganye na AS Kigali hasi hejuru

Ndikumana Asman uri kunyuza umupira mu kibuga hagati

Sindi Paul Jesus ashaka kunyura kuri Franklin Onyeabor wa AS Kigali

Abato na bo bakunda Rayon Sports
Abato na bo bakunda Rayon Sports
Ibyishimo byari byose ku bakunzi ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports bashimira abakinnyi

Abafana ba Rayon Sports bari mu byishimo nyuma yo gutsinda AS Kigali

Abafana ba Rayon Sports bakomeje kuyiba inyuma

Uko amakipe akurikiranye ku rutonde rwa Shampiyona

Amafoto: Umwari Sandrine