{Nyuma yo gukina muri CECAFA Kagame cup ariko ntagaragaze umusaruro yari yitezweho, Umunya Togo Geulli Koffi yasezerewe akurikiye mugenzi we Zico Sekle bari bazanywe n’umutoza Jean-françois Losciuto.}
Aya makuru aje nyuma y’aho hashize ibyumweru bibiri, ubuyobozi bwa Rayon Sports butangaje ko Koffi kimwe na Mutombo Govin na Yossa Bertrand bahawe amasezerano.
Ntampaka Theogene, umuyobozi wa Rayon Sports avuga ko nyuma yo kumuha umwanya wo kwiyerekana atashoboye kugera ku rwego rw’umukinnyi bifuzaga bityo kuri uyu wa Gatandatu arasubira muri Togo.
Yagize ati “ Dukurikije uko yitwaye Koffi ntiyari ku rwego rushimishije ndetse habayeho kutumvikana n’abamuhagarariye basaba byinshi dusanga bitajyanye n’imikinire ye.”

Kuri ubu Rayon Sports ifite umukinnyi witwa Ibunda wavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uri mu igeragezwa.
Uretse Tubane James, Rayon Sports nta mukinnyi mushya w’Umunyarwanda izabona kuko isoko ry’abakinnyi b’imbere mu gihugu ryafunzwe tariki ya 8 Nzeli 2014 gusa amaso baracyayahanze hanze y’u Rwanda kuko isoko rizafungwa tariki ya 30 Nzeli 2014.
Rayon Sports irabarizwa i Rubavu mu irushanwa ryateguwe n’Inama y’igihugu y’urubyiruko aho kuri uyu wa Gatandatu bakina na Etincelles saa cyenda umukino uzaba wabanjirijwe na Police FC ikina na Kabasha FC saa saba kuri stade Umuganda.




Ibitekerezo 0