Ikipe ya Rayon Sports iri muri Mozambique, aho yagiye gukina umukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri ry’irushanwa rya CAF Confederation Cup, uzabera kuri Estádio da Matola.

Ku mugoroba wo ku wa 22 Ukwakira 2026, Rayon Sports yagombaga gukorera imyitozo kuri icyo kibuga, ariko igorwa no kugerayo kuko imodoka yagombaga kuyikura kuri hoteli yatinze kuboneka.

Ubuyobozi bwagerageje guhamagara abo mu buyobozi bw’ikipe ya Black Bulls, ariko bamwe bakavuga ko bagiye gusenga, abandi batazi Icyongereza bavuga Igiporutugali, bibeshye nimero n’izindi mpamvu.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwasanze bishobora kuba byakozwe ku bwende, bwiyemeza kubimenyesha CAF, nk’uko byashimangiwe na Perezida wayo Murenzi Abdallah.

Yagize ati “Imyitozo ya mbere yagenze neza kuko yari iyo kugorora umubiri, naho imyitozo ya kabiri yari iteganyijwe nijoro Saa Moya ariko bitewe n’imitegurire itari myiza y’ikipe yatwakiriye, yatangiye hafi Saa Mbili n’Igice. Badukereje kubona imodoka, gusa ibyo turabimenyereye.”

“Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe ariko ntibyakunda, ahubwo icyo twakoze ni ugukora raporo ibigaragariza CAF nk’uko amategeko abiteganya.”

Iyi kipe ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa yakomeje kubura imodoka, ifata icyemezo cyo gushaka imodoka z'abantu ku giti cyabo zigeza abakinnyi ku kibuga cy'imyitozo.

Murenzi yongeyeho ko nubwo bimeze bityo, abakunzi ba Rayon Sports bakwiriye kugira icyizere ko bashobora kwishyura ibitego bibiri bakanabirenza ku buryo babona itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup iherukamo mu 2018.