Rwatubyaye yagombaga kuba yarajyanye na bagenzi be muri Slovakia mu cyumweru gishize ariko asigara kubera kubura ibyangombwa. Mu buryo butunguranye yamaze kugurwa na Rayon Sports ashyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri aho bivugwa ko yahawe miliyoni eshanu.
Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier wavuze ko uyu mukinnyi yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.
Uyu mukinnyi wakuriye mu ikipe ya APR FC y’abato akanakinira ikipe nkuru imyaka ibiri, amasezerano ye yari yamaze kurangira mbere y’uko arekurwa ngo yerekeze i Burayi.
Mu kiganiro n’abanyamakuru APR FC yerekana gahunda yayo y’umwaka utaha kuri uyu wa Kabiri, Umunyamabanga wayo Adolphe Kalisa, yavuze ko abakinnyi bazamukiye muri iyi kipe nta na rimwe bajya batandukana nayo kuko n’iyo bagiye mu yandi hari uburenganzira baba bakibafiteho ariko twagerageje kumuvugisha kugira ngo twumve niba na Rwatubyaye ariko byari bimeze ntibyakunda.
Rayon Sports itwaye uyu mukinnyi ufatwa nka myugariro wo hagati w’umwaka muri shampiyona y’u Rwanda nyuma y’uko na APR FC yari iherutse kuyisahura myugariro wo ku ruhande nawe wari wigaragaje cyane Imanishimwe Emmanuel.
Rwatubyaye mu mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro hagati ya APR FC na Rayon Sports










Ibitekerezo 0