Kuri uyu wa Gatandatu umuntu wari mu Mujyi wa Musanze, yabonye urujya n’uruza rw’abantu rudasanzwe kubera abakunzi ba Rayon Sports, bari baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda baherekeje ikipe yabo yasuye Musanze FC.

Ni mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’.

Ikipe ya Rayon Sports yagiye muri uyu mukino ivugwamo ibibazo byinshi kuko itari ifite abakinnyi barindwi basanzwe babanza mu kibuga.

Abo bakinnyi ni; Bashunga Abouba, Iradukunda Eric Radu, Eric Rutanga, Mukunzi Yannick, Gilbert Mugisha, na Sarpong Michael bafite ibibazo by’uburwayi, biyongeraho Manishimwe Djabel, Mutsinzi Ange Jimmy bari gushaka ibyangombwa bibemerera kujya mu igeragezwa i Burayi.

Hari kandi Abdul Rwatubyaye uri utari wemerewe gukina uyu mukino kubera amakarita atatu y’umuhondo.

Ku rundi ruhande ikipe ya Musanze FC yakinnye uyu mukino ifite umutoza umwe gusa Emmanuel Ruremesha, kuko abari bamwungirije Mbusa Kombi Billy na Muhabura Radjab, birukanywe kuwa Gatatu w’iki cyumweru kubera umusaruro muke.

Kutagira itsinda ry’abatoza ryuzuye ntabwo byabujije Musanze FC yari ku kibuga cyayo gutangira neza umukino kuko yafunguye amazamu ku munota wa karindwi gusa, ku ikosa ryakozwe na Eric Irambona habonetse ‘coup franc’ itewe neza na Eugene Habyarimana ayishyira ku mutwe wa Shyaka Philbert atsindira ikipe ye igitego cya mbere.

Mu minota yakurikiyeho Rayon Sports yakangutse yiharira umukino binayihesha igitego cyo kwishyura nyuma y’iminota 10 gusa, cyatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb, kuri coup franc yabonetse ku ikosa ryakorewe Raphael DaSilva hafi y’urubuga rw’amahina.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya 1-1 bishyira ku gitutu umutoza Roberto Oliviera Goncalves Robertinho, wasabwaga kubona amanota atatu ngo asatire abakeba APR FC na Mukura VS bayoboye urutonde rwa shampiyona.

Icyo gitutu cyari no kuri Emmanuel Ruremesha wa Musanze FC utifuzaga gutsindirwa mu rugo ngo ataguma mu myanya ya nyuma.

Byatumye asimbuza abakinnyi babiri hakiri kare, yinjiza kapiteni Imurora Japhet mu mwanya wa Mugenzi Cedric Ramires, naho René Donald asimbura Ismail Gikamba.

Izo mpinduka ntacyo zamufashije cyane kuko Rayon Sports yahise itangira gusatira cyane ishaka igitego cya kabiri ariko iminota ikomeza kwicuma nta cyizere cyo kukibona.

Impinduka zakozwe ku ruhande rwa Rayon Sports, Raphael DaSilva witwaye neza mu gice cya mbere asimburwa na Bukuru Chrstopher, na Fabrice Mugheni wari wavunitse atanga umwanya kuri Mugisha François Master.

Byabyaye umusaruro ku munota wa 86 ubwo yabonaga igitego cya kabiri ku mupira wahinduwe na Mudeyi Suleiman wakinaga na Musanze FC yahozemo, awuha neza Niyonzima Olivier Sefu wari mu rubuga rw’amahina atsindira Rayon Sports igitego cyayihaye amanota atatu.

Umusifuzi Ruzindana Nsoro yahushye mu ifirimbi yemeza ko umukino urangiye abafana ba Rayon Sports bari benshi muri stade Ubworoherane biroha mu kibuga bajya guhobera no guterura umutoza wabo Robertinho ubahesheje amanota atatu avuye mu menyo ya rubamba.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

Musanze FC:

Umunyezamu: Ndayisaba Olivier

Ba myugariro: Dushimimana Jean, Hakizimana François, Habyarimana Eugene, na Shyaka Philbert

Abakina hagati: Valeur Nduwayo (c), Ismail Gikamba na Niyonkuru Ramadhan

Ba rutahizamu: Mugenzi Cedric, Barirengako Frank, na Kikunda Patrick

Rayon Sports:

Umunyezamu: Mazimpaka André

Ba myugariro: Saddam Nyandwi, Manzi Thierry (c), Hussein Habimana, Eric Irambona

Abakina hagati: Niyonzima Olivier Sefu, Donkor Prosper Kuka, Fabrice Mugheni

Ba rutahizamu: Bimenyimana Bonfis Caleb, Jonathan Raphael DaSilva, na Mudeyi Suleiman

Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya kabiri
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego cya kabiri
Abwira abo yasize uko umukino uri kugenda
Abwira abo yasize uko umukino uri kugenda
Bimenyimana Bonfils Caleb yahaye akazi gakomeye ba myugariro ba Musanze FC
Bimenyimana Bonfils Caleb yahaye akazi gakomeye ba myugariro ba Musanze FC
Bisiga irangi umubiri wose ngo bereke ikipe yabo ko bayishyigikiye
Bisiga irangi umubiri wose ngo bereke ikipe yabo ko bayishyigikiye
Coup Franc ya Caleb ntabwo Nsabimana Olivier yabashije kuyikuramo ibyara igitego cya mbere
Coup Franc ya Caleb ntabwo Nsabimana Olivier yabashije kuyikuramo ibyara igitego cya mbere
Habyarimana ahanganiye umupira na Mudeyi bakinanye muri Musanze FC
Habyarimana ahanganiye umupira na Mudeyi bakinanye muri Musanze FC
Koroherana nicyo kintu cya mbere muri ruhago
Koroherana nicyo kintu cya mbere muri ruhago
Ibiti birebire bikikije stade Ubworoherane bigoboka benshi bakareba imikino batishyuye
Ibiti birebire bikikije stade Ubworoherane bigoboka benshi bakareba imikino batishyuye
Iminota myinshi umukino wakinirwaga mu kirere hakoreshejwe imipira miremire
Iminota myinshi umukino wakinirwaga mu kirere hakoreshejwe imipira miremire
Mazimpaka yahanganaga na Musanze FC yakiniraga umwaka ushize
Mazimpaka yahanganaga na Musanze FC yakiniraga umwaka ushize
Mbere yo kubona igitego cy'intsinzi abarimo Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul bari bahangayitse
Mbere yo kubona igitego cy'intsinzi abarimo Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi Paul bari bahangayitse
Mbere y'umukino icyizere cyari cyose
Mbere y'umukino icyizere cyari cyose
Mudeyi Suleiman yagoye Musanze FC yahozemo
Mudeyi Suleiman yagoye Musanze FC yahozemo
Musanze FC yari mu rugo yari ishyigikiwe cyane
Musanze FC yari mu rugo yari ishyigikiwe cyane
Ntiwari umunsi mwiza kuri Ruremesha Emmanuel utoza Musanze FC
Ntiwari umunsi mwiza kuri Ruremesha Emmanuel utoza Musanze FC
Umunyezamu wa Musanze FC yakuyemo imipira myinshi cyane
Umunyezamu wa Musanze FC yakuyemo imipira myinshi cyane
Robertinho abwira Mudeyi ngo akomereze aho
Robertinho abwira Mudeyi ngo akomereze aho
Robertinho yahinduye Caleb rutahizamu ukomeye cyane
Robertinho yahinduye Caleb rutahizamu ukomeye cyane
Robertinho yibutsa Irambona Eric wakinnye ku mwanya wa Rutanga ibyo amwifuzaho
Robertinho yibutsa Irambona Eric wakinnye ku mwanya wa Rutanga ibyo amwifuzaho
Ruremesha asaba abakinnyi be gukomeza gusatira
Ruremesha asaba abakinnyi be gukomeza gusatira
Rutahizamu Dasilva yakoreweho ikosa ryavuyemo Coup Franc yabyaye igitego
Rutahizamu Dasilva yakoreweho ikosa ryavuyemo Coup Franc yabyaye igitego
Rwarutabura asaba abapolisi kujya gushimira abakinnyi be nyuma y'umukino ntibemera ariko ntibyabuza ko we na bagenzi be biroshye mu kibuga
Rwarutabura asaba abapolisi kujya gushimira abakinnyi be nyuma y'umukino ntibemera ariko ntibyabuza ko we na bagenzi be biroshye mu kibuga
Rwarutabura byaramurenze akoba abafana ba Musanze FC nyuma y'intsinzi y'ibitego bibiri kuri kimwe ikipe ye yari imaze kubona mu byumweru bibiri bishize
Rwarutabura byaramurenze akoba abafana ba Musanze FC nyuma y'intsinzi y'ibitego bibiri kuri kimwe ikipe ye yari imaze kubona mu byumweru bibiri bishize
Tuyishimire Placide (iburyo) uyobora Musanze FC ntabwo yishimye
Tuyishimire Placide (iburyo) uyobora Musanze FC ntabwo yishimye
Umukino wayobowe na Ruzindana Nsoro
Umukino wayobowe na Ruzindana Nsoro
Robertinho nyuma yo kongererwa amasezerano atsinze imikino ibiri yikurikiranya
Robertinho nyuma yo kongererwa amasezerano atsinze imikino ibiri yikurikiranya
Wari umukino urimo ihangana rikomeye
Wari umukino urimo ihangana rikomeye

Amafoto: Ntare Julius