Rayon Sports itari yabonye ikibuga ikoreraho imyitozo kuri uyu wa Mbere, bikaba ngombwa ko Abanyarwanda baba i Maputo bayikodeshereza ikitagira amatara bagakoresha ay'imodoka, kuri uyu wa Kabiri nk'uko biteganywa n'amategeko ya CAF yahawe umwanya ikorera ku kibuga izakiniraho.

Iyi myitozo ya nyuma, yabereye imbere y'abafana bari baje kureba ikipe yabo banatera ingabo mu bitugu abakinnyi mu rugamba rukomeye bafite rwo kwandikisha amateka yo kuba ikipe ya mbere mu Rwanda ikandagije ikirenge mu mikino y’amatsinda mu marushanwa yo ku Mugabane wa Afurika.

Rayon Sports yari yitwaye neza mu mukino ubanza i Kigali aho yatsinze Costa do Sol ibitego bitatu ku busa, irasabwa kudatsindwa ibirenze bibiri ngo ikomeze mu kindi cyiciro.

Umukino uzatangira saa 19h00 z'i Maputo ari nazo z'i Kigali, Estádio do Zimpeto uzaberamo ikaba yakira abafana ibihumbi 42 bicaye.

Abakinnyi 18 umutoza Ivan Minnaert wa Rayon Sports yatwaye:

Abazamu: Ndayishimiye Eric, Ndayisenga Kassim

Ba myugariro: Faustin Usengimana, Mutsinzi Ange, Mugabo Gabriel, Nyandwi Saddam, Eric Rutanga na Manzi Thierry

Abakina hagati: Kevin Muhire, Niyonzima Olivier Sefu, Yannick Mukunzi, Mugisha François, Djabel Manishimwe na Yassin Mugume

Ba rutahizamu: Shassir Nahimana, Shaban Hussein Tshabalala, Ismaila Diarra na Christ Mbondi

Abafana ba Rayon Sports muri Mozambique bashyigikiye ikipe yabo mu myitozo ya nyuma mbere y'umukino
Abafana ba Rayon Sports muri Mozambique bashyigikiye ikipe yabo mu myitozo ya nyuma mbere y'umukino
Rayon Sports ifite impamba y'ibitego bitatu yatsindiye mu Mujyi wa Kigali mu mukino ubanza
Rayon Sports ifite impamba y'ibitego bitatu yatsindiye mu Mujyi wa Kigali mu mukino ubanza
Abafana ba Rayon Sports bizeye kwandikira amateka muri Mozambique
Abafana ba Rayon Sports bizeye kwandikira amateka muri Mozambique
Perezida w'abafana ba Rayon Sports, Claude Muhawenimana (hagati) n'abandi bayihebeye bari bafite akanyamuneza
Perezida w'abafana ba Rayon Sports, Claude Muhawenimana (hagati) n'abandi bayihebeye bari bafite akanyamuneza
Estádio Nacional do Zimpeto yafunguwe ku mugaragaro ku wa 23 Mata 2011
Estádio Nacional do Zimpeto yafunguwe ku mugaragaro ku wa 23 Mata 2011
Yakira abafana ibihumbi 42
Yakira abafana ibihumbi 42