Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Ngoma, ku wa Gatatu, tariki ya 6 Kanama 2025. Watangiye utuje cyane kuko mu minota 10 ya mbere amakipe yombi yari akigana.
Ku munota wa 12, Bayisenge Emery yatakaje umupira Nduwimana Franck awucomekera Ali Sally ateye ishoti, umupira ukubita igiti cy’izamu uvamo.
Tony Kitoga yateye koruneri neza umupira usanga Bayisenge asumba abandi atsinda igitego cya mbere n’umutwe, ku munota wa 18.
Ku munota wa 25, Mohamed Chelli yagize imvune asimburwa na Ndayishimiye Richard.
Mu minota 30, Gorilla FC yatangiye kwinjira mu mukino ishaka uko yishyura igitego.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0.
Gikundiro yatangiranye igice cya kabiri impinduka enye, aho umunyezamu Mugisha Yves, Sindi Paul Jesus, Adama Bagayogo na Aziz Bassane binjira mu kibuga.
Basimbuye umunyezamu Idrissa Kouyate, Musore Prince, Rukundo Abdulrahman na Tony Kitoga. Ni mu gihe, Muhawenayo Gad yasimbuye Serge mu izamu rya Gorilla FC.
Mu minota 55, umukino washyushye amakipe yombi atangira gusatirana ariko nako abanyezamu bigaragaza.
Rayon Sports yongeye gukora impinduka, Bigirimana Abedi na Niyonzima Olivier Seif basimbuye Tambwe Gloire na Ntarindwa Aimable.
Ku munota wa 70, Masengo Tansele yahushije uburyo bw’ibitego bukomeye, ubwo yateraga ishoti ari hanze y’urubuga rw’amahina umupira ugakubita igiti cy’izamu.
Ku munota wa 86, Tansele yahawe ikarita y’umutuku nyuma yo gukinira nabi Nshimiyimana Fabrice, uyu mukino wasojwe mu mahane menshi warangiye Rayon Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0.
Wabaye umukino wa kabiri Gikundiro yatsinze mu mikino iri gukina muri gahunda ya Rayon Week. Iyi kipe yaherukaga gutsinda Gasogi United ibitego 2-0 mu mukino wabereye i Nyanza.
Umukino wa gatatu, Rayon Sports izakina na Etincelles FC ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Kanama 2025 i Rubavu.
Ni mu gihe Umunsi w’Igikundiro uteganyijwe tariki ya 15 Kanama 2025, aho Gikundiro izakina na Yanga SC yo muri Tanzania kuri Stade Amahoro.
















Amafoto: Umwari Sandrine
Video: Byiringiro Innocent





Ibitekerezo 0