Stade ya Kigali yakiriye uyu mukino ntabwo yari yakubise yuzuye nk’uko bisanzwe iyo Rayon Sports yakiriye kuko imaze iminsi iri mu bihe bibi byo kubura intsinzi mu mikino yikurikiranya, abafana bayo ntabwo bari mu mwuka mwiza.

Wari umukino wa mbere ku mutoza Robertinho nyuma yo kongera amasezerano muri Rayon Sports, n’umukino wa mbere kuri Bimenyimana Bonfils Caleb nyuma y’iminsi itanu ya shampiyona yari amaze adakina kubera ibihano yafatiwe na Ferwafa kubera imyitwarire mibi.

Iminota 90 y’umukino yihariwe na Rayon Sports yanawutsinze ariko inahusha ubundi buryo bwinshi bwari bwabazwe nko ku munota wa kane aho Donkor Prosper Kuka yateye ishoti rikomeye umupira unyura hejuru gato y'izamu rya Twagirimana Pacifique.

Uyu munyezamu yitwaye neza cyane mu gice cya mbere kuko yakuyemo imipira myinshi irimo n’uwo yakuyemo asigaranye na Bimenyimana Bonfils Caleb ku munota wa munani ariko ku bw’amahirwe make uhita usanga Bukuru Christophe utazuyaje ahita atera mu izamu atsindira Rayon Sports igitego cya mbere.

Iminota yakurikiyeho yakomeje kwiharirwa na Rayon Sports ariko Caleb na Sarpong bahusha ubundi buryo bune bwashoboraga kubyara igitego bituma igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri umutoza Muhoza Jean Paul w’iyi kipe y’i Nyamagabe yakoze impinduka Shyaka Pierre Celestin asimbura Fabrice Irambona agamije kongera imbaraga mu busatirizi ariko ntibyagira icyo bitanga.

Ku munota wa 48 Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Bimenyimana Bonfils Caleb ku kazi gakomeye yikoreye ubwe.

Yafashe umupira ari hafi y’umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri ariruka agana ku izamu rya Amagaju FC acenga Ndikumana Tresor atera ishoti rikomeye ahindukiza Twagirimana ku nshuro ya kabiri.

Mu minota ya nyuma y’umukino Rayon Sports yinjije DaSilva Jonathan Raphael, Mutsinzi Ange Jimmy na Mugisha François ariko ntibagira icyo bahindura umukino urangira ari 2-0.

Mu wundi mukino Police FC yatsindiwe mu rugo na Bugesera FC 3-1, Seninga Innocent ababaza ikipe yahoze atoza bituma Rayon Sports ihita ifata umwanya wa gatatu n’amanota n’amanota 22 aho yaciye kuri Police FC yo yagumye ku manota 20.

Imikino yose y’umunsi wa 12 wa shampiyona

Ku wa Gatanu

– APR FC 0-0 Gicumbi FC

Ku wa Gatandatu

– AS Muhanga 0-0 AS Kigali
– Etincelles FC 2-1 Marines FC
– Mukura VS 2-0 Kirehe FC
– Espoir FC 0-2 SC Kiyovu
– Sunrise FC 2-0 Musanze FC

Ku Cyumweru

– Rayon Sports FC 2-0 Amagaju FC
– Police FC 1-3 Bugesera FC

Abakinnyi 11 bahaye abafana babo Ubunani
Abakinnyi 11 bahaye abafana babo Ubunani
Amagaju FC yatsinzwe aguma ku mwanya wa nyuma
Amagaju FC yatsinzwe aguma ku mwanya wa nyuma
Abatoza bombi basezeranaho nyuma y'umukino
Abatoza bombi basezeranaho nyuma y'umukino
Muhoza Jean Paul utoza Amagaju FC aramutsa Mugisha Gilbert bakoranye muri Pepiniere FC mu cyiciro cya kabiri
Muhoza Jean Paul utoza Amagaju FC aramutsa Mugisha Gilbert bakoranye muri Pepiniere FC mu cyiciro cya kabiri
Amabwiriza yatanzwe ariko ikipe ye ntiyagera ku ntsinzi
Amabwiriza yatanzwe ariko ikipe ye ntiyagera ku ntsinzi
Amagaju FC yanyuzagamo akazamuka ariko si kenshi
Amagaju FC yanyuzagamo akazamuka ariko si kenshi
Bukuru Christophe atera ishoti ryavuyemo igitego cya mbere
Bukuru Christophe atera ishoti ryavuyemo igitego cya mbere
Caleb ahindukiza Twagirimana urindira Amagaju FC ku nshuro ya kabiri
Caleb ahindukiza Twagirimana urindira Amagaju FC ku nshuro ya kabiri
Ni igitego cya mbere Bukuru atsindiye Rayon Sports kuva yayigeramo mu mpeshyi y'uyu mwaka
Ni igitego cya mbere Bukuru atsindiye Rayon Sports kuva yayigeramo mu mpeshyi y'uyu mwaka
Eric Rutanga yabanje ku ntebe y'abasimbura
Eric Rutanga yabanje ku ntebe y'abasimbura
Igitego kitaraboneka abafana ba Rayon Sports bari bifashe mapfubyi
Igitego kitaraboneka abafana ba Rayon Sports bari bifashe mapfubyi
Manishimwe Djabel ni we watanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri
Manishimwe Djabel ni we watanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri
Mazimpaka yabonye amanota atatu anataha atinjijwe igitego mu mukino wa mbere akiniye Rayon Sports
Mazimpaka yabonye amanota atatu anataha atinjijwe igitego mu mukino wa mbere akiniye Rayon Sports
Mu barebye uyu mukino harimo n'uwahoze ari umunyamakuru Ally Soudy Uwizeye ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Mu barebye uyu mukino harimo n'uwahoze ari umunyamakuru Ally Soudy Uwizeye ubu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Robertinho abaza Sarpong uko yiyumva nyuma yo kuva mu kibuga avunitse
Robertinho abaza Sarpong uko yiyumva nyuma yo kuva mu kibuga avunitse
Robertinho yishimiye gutoza uyu mukino ari kumwe na Nkunzingoma Ramadhan wari warasezeye akazi
Robertinho yishimiye gutoza uyu mukino ari kumwe na Nkunzingoma Ramadhan wari warasezeye akazi
Rwarutabura yongeye kwishima
Rwarutabura yongeye kwishima
Sarpong Michael yagize ikibazo cy'imvune mu itako
Sarpong Michael yagize ikibazo cy'imvune mu itako
Twagirimana Pacifique yarinze ikipe gutsindwa ibitego byinshi
Twagirimana Pacifique yarinze ikipe gutsindwa ibitego byinshi
Umunyezamu wa kabiri Kassim Ndayisenga yarebye uyu mukino ari kumwe n'umukunzi we
Umunyezamu wa kabiri Kassim Ndayisenga yarebye uyu mukino ari kumwe n'umukunzi we
Yannick Mukunzi wavunitse areba bagenzi be bakina
Yannick Mukunzi wavunitse areba bagenzi be bakina
Yakomeje gusaba abakinnyi be gusatira nubwo bari batsinze
Yakomeje gusaba abakinnyi be gusatira nubwo bari batsinze

Amafoto: Ntare Julius