Ni umukino wari urimo ishyaka ryinshi ku mpande zombi dore ko Rayon Sports yageragezaga gupima abakinnyi bayo bashya izakinisha icyiciro cya kabiri cya Shampiyona y’Abagore izatangiriramo kizatangira gukinwa tariki ya 8 Ugushyingo uyu mwaka.

Youvia WFC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa gatandatu gusa w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Umurerwa Rebecca, cyaje kwishyurwa na Angelique wa Rayon Sports ku munota wa 38, amakipe ajya kuruhuka ari igitego 1-1.

Igice cya kabiri kimaze iminota irindwi gusa gitangiye Youvia Women Football Club yaje kubona igitego cy’intsinzi cyinjijwe neza na Uwamukuza Denise.

Inkumi za Dusange Sacha utoza Rayon Sports zakomeje gusatira nyuma yo kwinjizamo Umurundikazi Nzahabonayo Neema, uyu ni mushiki wa Mbirizi Eric waje asimbuye ku munota wa 68.

Uyu mukobwa yongereye imbaraga mu busatirizi maze uburyo bwa mbere yaremye buza kubyara igitego ku munota wa 75 w’umukino. Amakipe yombi yakomeje kotsanya igitutu ariko umukino urangira nta yongeye kureba mu izamu ry’indi.

IGIHE yaguhitiyemo amafoto y’ingenzi yaranze uyu mukino

Ni umukino wari urimo ishyaka
Ni umukino wari urimo ishyaka
Abakinnyi banyuzagamo bagakora amakosa kubera ishyaka ryinshi

Umutoza Mukuru wa Rayon Sports y'Abagore, Dusange Sacha, atanga inama mu karuhuko nyuma y'igice cya mbere

Kubera ko ku kibuga cy'imyitozo cyo ku Ruyenzi nta rwambariro ruhari, abakinnyi iyo bagiye mu karuhuko bumva inama z'umutoza bicaye mu byatsi by'ikibuga

Hakoreshwaga imbaraga nyinshi
Hakoreshwaga imbaraga nyinshi
Nzahabonayo Neema, mushiki wa Mbirizi Eric yinjiye mu kibuga ahindura byinshi

Nzahabonayo Neema ni umwe mu bakinnyi bitezweho byinshi muri Rayon Sports

Avana mu nzira umukinnyi wa Youvia WFC bari bahanganiye ku mupira

Aje aturutse muri Onze Etoiles de Bujumbura

Bazamukanaga imbaraga nyinshi bagahurira mu kirere

Imanizabayo Florence (wambaye ingofero y'umukara) nawe ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports uvuye muri AS Kigali ariko utagaragaye kuri uyu mukino

Ni umukino wakinwaga bageranaho cyane ku buryo bamwe bisangaga hasi

Bashimiye abafana bake bari baje kubashyigikira

Umutoza Dusange Sacha ashimira abafana baje kureba ikipe ye nyuma yo kunyanya na Youvia ibitego 2-2 mu mukino wa gicuti

Umunya-Kenya Judith Otieno Ochieng (wambaye igitambaro mu mutwe) wasinye umwaka umwe akinira Rayon Sports y'abagore

Perezida wa Rayon Sports yaba iy'abagabo n'abagore, Uwayezu Jean Fidèle, yari ari kuri uyu mukino

Abarimo Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports y'Abagabo, Namenye Patrick ndetse n'Umuvugizi wayo Nkurunziza Jean Paul na bo bari bahabaye

Amashyi y'ama-Rayon yakomwe n'indirimo yubahiriza Rayon Sports iraririmbwa nk'uko bimaze kuba umuco muri Gikundiro

Amafoto: Ntare Julius