Rayon Sports yari yarandikiye FERWAFA isezera mu Gikombe cy'Amahoro, tariki 8 Werurwe 2023, nyuma ikaza kugarurwa ku bwumvikane, yakiriye neza uyu mwanzuro.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabwiye IGIHE ko amategeko yakoze akazi kayo kuko abarenganuye nk'uko babyifuzaga.

Yagize ati "Tunejejwe n'umwanzuro wa Komisiyo y'Ubujurire ya FERWAFA. Amategeko yakurikijwe, akora akazi kayo."

Si ko biri ku ruhande rwa Intare FC. Mbere y'umwanzuro ubwo amakipe yombi yari akiri mu manza, Perezida wa yo Gatibito Byabuze, yagiye yumvikana kenshi atsemba ko batazakina na Rayon Sports kuko yikuye mu irushanwa ikaza kugarurwamo mu buryo butavuzweho rumwe.

Nyuma y'uko uyu mwanzuro ugiye hanze, Umunyamabanga wa Intare FC, Hagengimana Philbert, yabwiye IGIHE ko bitumvikana uburyo hirengagijwe amategeko hagafatwa umwanzuro ugamije gushimisha abayarenzeho.

Ati "Ntabwo byumvikana ukuntu ikipe yanze kumenyekanisha ikibuga izatwakiriraho, ntivuge ko yakibuze byibuze ngo isabe ko umukino usubikwa cyangwa ngo wimurwe, ahubwo igahitamo kwivana mu irushanwa, yarangiza igakomerwa amashyi n'abategura iryo rushanwa, igahembwa gusiragiza uwo bagombaga gukina no guheza Abanyarwanda mu gihirahiro igihe kiyingayinga ukwezi."

Hagengimana yatanze impamvu eshatu zatumye Intare FC itanyurwa n'uyu mwanzuro wafashwe na FERWAFA.

Yagize ati "Icya mbere, icyemezo cyitiriwe Komisiyo y'Amarushanwa kandi mu by'ukuri umwanzuro yarawutwimye kugeza n'uyu munsi, ni na yo mpamvu tukiwushidikanyaho. Icya kabiri, ntabwo byumvikana ukuntu abantu birengagiza amategeko bene aka kageni bagafata icyemezo ngo nubwo ikipe yakoze amakosa kubera ko mu mategeko agenga irushanwa haba harimo icyuho, akaba ari cyo bakwihishamo bashyigikira amakosa."

"Ikindi nabonye mu mwanzuro ni aho bari kuvuga ngo bagaragaje uburyo mpaga iterwa mu irushanwa, ingingo ya 22 mu mategeko agenga amarushanwa igaragaza uburyo ikipe iterwa mpaga, ariko ni igihe ikipe yageze ku kibuga hari n'abasifuzi."

"Icyo Rayon Sports yakoze ni ukwivana mu irushanwa, bityo rero ntabwo waterwa mpaga wamaze no kwivana mu irushanwa."

Hagengimana akomeza avuga ko umupira w'amaguru ukwiye kubahwa, hakirindwa kwica amategeko nkana hagamijwe kunezeza bamwe.

Yagize ati "Birakwiye ko twubaka umupira w'amaguru ubereye u Rwanda n'Abanyarwanda bose, tukirinda kwica amategeko no kwirengagiza ukuri tubona hagamijwe kunezeza bamwe."

Yakomeje agira ati "Turumva bari kwirengagiza ukuri kandi byarakozwe nkana, ubwo na twe nk'ubuyobozi tugiye kwicara turebe icyo twakora, sinavuga ngo tuzakina cyangwa ntituzakina, tugiye kwicara dushake igikwiye tugiye gukora."

FERWAFA yamenyesheje amakipe yombi ko umunsi umukino uzakinirwaho azawuyamenyesha mu gihe kiri imbere.

Mu gihe amakipe yombi ataramenya igihe azakinira umukino wo kwishyura wa 1/8, indi yose ya 1/4 ibanza iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 5 Mata 2023.