Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Werurwe, ni bwo Rayon Sports yandikiye iyi kipe yo mu Burundi iyisaba gukina na yo umukino wa gicuti.
Yavuze ko yifuza ko wabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 26 Werurwe, saa Cyenda.
Rayon Sports yasabye uyu mukino wa gicuti kuko nyuma yo gukina na Kiyovu Sports tariki ya 19 Werurwe 2022, amakipe azafata ikiruhuko cy’imikino mpuzamahanga ku makipe y’ibihugu.
Muri icyo kiruhuko ni bwo hazakinwa ijonjora rya mbere ry’Igikombe cy’Amahoro, ariko yo ntizarigaragaramo.
Kuri ubu, Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 34 mu mikino 20 imaze gukinwa muri Shampiyona y’u Rwanda ariko amahirwe yo kwegukana igikombe ni mbarwa kuko irushwa amanota 10 n’amakipe ayoboye urutonde.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Werurwe, ubwo izaba yakiriye Espoir FC mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona uzabera i Nyamirambo.





Ibitekerezo 0