Peter Otema wari wasubiye muri Rayon Sports asinya umwaka umwe avuye muri Police FC yasubije umwe mu bantu bari bamaze kwandika kuri Facebook avuga ko Bizimana Djihad wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports avuye muri Etincelles yasinye imyaka ibiri muri APR FC.

Nubwo ababanje kwandika bavugaga ko n’umwana asiga ababyeyi, ko Rayon Sports itasenyuka kuko itubakiye ku muntu umwe.

Otema we yaje agira ati “ Ibi byose ni ukubera umuyobozi w’ikipe udafite gahunda …abafana bayo bazahora barira …amahirwe kuri we [Bizimana Djihad].”

Umubare munini w’abakinnyi ba Rayon Sports bari gusoza amsezerano barimo Bikorimana Gerard ushobora kujya muri Musanze FC, Ndayishimiye Eric “Bakame” watangiye ibiganiro na AS Kigali, abandi ni Kanamugire Moses, Havugarurema Jean Paul, Usengimana Faustin, Uwambazimana Leon na Muganza Isaac.

Muri uyu mwaka w’imikino, Rayon Sports imaze gutakaza abakinnyi batandatu bari bayifatiye runini nka ba myugariro Nizigiyimana Kharim “Mackenzi” na Sibomana Abuba bagiye muri Gor Mahia ya Kenya naho kapiteni Ndayisenga Fuad na Hategekimana Aphrodis “Kanombe” bagiye muri Sofapaka.

Ndatimana Robert yasinye muri Police FC imyaka ibiri.

Uretse abagiye mu yandi makipe, Sina Jerome wari waguzwe miliyoni 9 FRW ava muri Police FC yasize bagenzi be aragenda kugeza ubwo ubuyobozi bumuhagarika nkuko byagenze kuri Kambale Salita Gentil nyuma ajya muri Kiyovu Sports.

2014-2015 yarangiye Rayon Sports itojwe n’abatoza bane, Jean Francois Losciuto watoje CECAFA Kagame cup agenda shampiyona itaratangira ayisigira Habimana Sosthene wazaniweho Andy Mfutila Magloire nyuma ihabwa Kayiranga Baptiste.

Nyuma yo kurangiza amasezerano, Hitimana Thierry wari ushinzwe abakinnyi (Team manager) ntiyasimbuwe mu gihe umwaka w’imikino utangira basezereye abakinnyi babiri b’Abanyatogo Zico Sekle na Geulli Koffi bari mu igeragezwa bivugwa ko buri umwe yatanzweho asaga 1500$ y’amatike.

Rayon Sports yarangije shampiyona ari iya gatanu, itsindirwa ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.