Amakipe 14 azakina mu cyiciro cya mbere n’abiri yamanutse mu cya kabiri niyo yagabanyijwe mu matsinda hakurikijwe aho abarizwa mu gihe ayo mu mujyi wa Kigali n’Intara y’Iburasirazuba yashyizwe mu matsinda abiri.
Itsinda ry’amakipe yo mu ntara y’Uburengerazuba n’Amajyepfo ririmo Rayon Sports izahura na Mukura VS naho Amagaju akine na Espoir FC.
Marines izakina na Musanze naho Etincelles yikiranure na Gicumbi mu gice cy’Uburengerazuba n’Amajyarugu mu gihe ayo mu mujyi wa Kigali n’Uburasirazuba yashyizwe mu matsinda abiri.


Isonga izahura na Police FC mu gihe Bugesera izakina na APR FC mu itsinda A naho irindi rigizwe na AS Kigali izakira Rwamagana naho Kiyovu Sports ikine na Sunrise.
Iyi mikino yo mu matsinda izakinwa tariki ya 15 Kanama naho iyo kwishyura ibe tariki ya 17 Kanama 2015.
Muri 1/4 cy'irangiza hazakinwa umukino ubanza n'uwo kwishyura uhuze amakipe yatsinze imikino yombi mu itsinda bakine tariki ya 19 na 21 Kanama 2015.
Imikino ya ½ cy’irangiza izakinwa tariki ya 23 Kanama naho umwanya wa gatatu n’umukino wa nyuma bikinwe tariki ya 30 Kanama 2015.
Ni inshuro ya kabiri haba iri rushanwa ry’ Agaciro Development Fund nyuma y’iryo mu 2012 ryahuje amakipe 10 rikegukanwa na Rayon Sports itsinze Mukura VS igitego 1-0 cya Kambale Salita Gentil.


Amajonjora y’irushanwa ry’Agaciro Development Fund
Imikino ibanza izakinwa tariki ya 15 Kanama 2015
Imikino yo kwishyura izakinwa nyuma y’iminsi ibiri
Agace k’Amajyepfo n’Uburengerazuba
Mukura VS vs Rayon Sports i Muhanga
Espoir vs Amagaju i Rusizi
Agace k’Uburengerazuba n’Amajyaruguru
Marines vs Musanze kuri TamTam
Gicumbi vs Etincelles i Gicumbi
Agace k’Uburasirazuba n’Umujyi wa Kigali
{Itsinda A}
Isonga vs Police FC kuri Ferwafa
Bugesera vs APR FC i Bugesera
{Itsinda B}
AS Kigali vs Rwamagana ku Kicukiro
Kiyovu Sports vs Sunrise ku Mumena

Ibitekerezo 0