Uyu mukino usoza iy’Umunsi wa 23 wa Shampiyona, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 9 Werurwe 2026.

Ni umukino watangiye amakipe yombi yigana bikomeye ibyatumaga uburyo bw’ibitego buba buke.

Mu minota 30, Al Merreikh yatangiye guhusha uburyo bwinshi bwabonwaga na Dauda Ba na Abubakar Bangura.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Police FC yatangiranye igice cya kabiri imbaraga ariko abarimo Byiringiro Lague na Ekeson Elorie babonaga ntibabubyaze umusaruro.

Ku munota wa 65, Kwitonda Alain Bacca yahushije uburyo bw’ibitego bukomeye aho yasigaranye n’umunyezamu umupira akawutera hanze.

Mu minota 70, Al Merreikh yongeye gusatira bikomeye igerageza gutera amashoti yo hanze y’urubuga rw’amahina ariko umupira ukajya hejuru y’izamu.

Iyi kipe yabonye coup franc nziza, Mohamed Gbane akina n’umutwe atsinda igitego cya mbere ku munota wa 80.

Ikipe ya Polisi y’Igihugu yagerageje gusatira mu minota ya nyuma ishaka igitego cyo kwishyura ariko kirabura.

Umukino warangiye Al Merreikh yatsinze Police FC igitego 1-0 yuzuza imikino umunani idatsinda ndetse n’icyizere cyo guhatanira igikombe gikomeza kuyoyoka.

Iyi kipe yo muri Sudani yagiye ku mwanya wa kabiri n’amanota 44 irushwa rimwe na Al Hilal ya mbere. Ni mu gihe Police FC iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 37.

Mu mikino y’Umunsi wa 24 wa Shampiyona, Al Merreikh izahura na Rayon Sports ku Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026, mu gihe Police FC izakina na Gicumbi FC.

Abakinnyi Police FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi Police FC yabanje mu kibuga
Abakinnyi Al Merreikh yabanje mu kibuga
Abakinnyi Al Merreikh yabanje mu kibuga
Abatoza bombi basuhuzanya mbere y'umukino
Abatoza bombi basuhuzanya mbere y'umukino
Police FC yahushije uburyo bwinshi
Police FC yahushije uburyo bwinshi
Visi Chairman wa Police FC ACP Jean Népomuscène Mbonyumuvunyi akurikiye umukino
Visi Chairman wa Police FC ACP Jean Népomuscène Mbonyumuvunyi akurikiye umukino
Myugariro David Chimezie ahabwa ikarita y'umutuku
Myugariro David Chimezie ahabwa ikarita y'umutuku
Ekeson Ekorie ni umwe mu bakinnyi beza ba Police FC
Ekeson Ekorie ni umwe mu bakinnyi beza ba Police FC
Udahemuka Jean de Dieu ahanganye na Chikumbutso Salima
Udahemuka Jean de Dieu ahanganye na Chikumbutso Salima
Nshimiyimana Ismael Pitchou azamukana umupira
Nshimiyimana Ismael Pitchou azamukana umupira
Abakinnyi ba Al Merrikh bishimira igitego
Abakinnyi ba Al Merrikh bishimira igitego
Al Merrikh yabonye igitego kimwe kiyihesha intsinzi
Al Merrikh yabonye igitego kimwe kiyihesha intsinzi

Amafoto: Umwari Sandrine