Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Ukwakira 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Umukino watangiye Police FC isatira cyane kurusha Etincelles FC ariko kubona igitego bikagorana, kubera umusore Danny Usengimana utari umeze neza muri uyu mukino, wahushije uburyo butandukanye.
Iminota 15 ya mbere, Police FC yabonye uburyo bwinshi harimo na penaliti yatewe na Twizerimana Onesme ariko umunyezamu wa Etincelles ayikuramo.
Amakipe yombi yakinnye umukino mwiza ariko Police FC ikomeza kurusha hagati mu kibuga Etincelles FC ari na ko ikomeza gusatira izamu. Byaje kugora Etincelles FC, ubwo Twizerimana Onesme yashyiragamo igitego cya mbere. Iki gitego cyagiyemo ku munota wa 35, nyuma y’uko umutoza Mashami Vincent amaze gukuramo umusore Usengimana Danny agashyiramo Sibomana Patrick. Ikinyuranyo cyagaragaye kuko igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Ntabwo abakinnyi batinze gusoza akaruhuko ngo bagaruke mu gice cya Kabiri. Muri iki gice byahinduye isura kuko amakipe yombi yaje yakaniye, akinira hagati imipira igera ku izamu iba mike cyane.
Nubwo imipira yari mike ariko ntabwo byabujije Etincelles FC gushaka uko yishyura. Yabonye uburyo bumwe busa n’aho ari bwo bwa mbere yabonye muri uyu mukino bwa Sumaila Molo, bwavuyemo igitego cyo kwishyura ku munota wa 57.
Nyuma yo kwinjizwa igitego cyo kunganya, Police FC yongeye kubyuka ishaka igitego nubwo Twizerimana Onesme yakomeje kubura uburyo bwinshi bw'igitego. Ikipe ya Police FC yaje kubona 'Coup franc' yatewe neza na Twizerimana Martin Fabrice wayiteretse mu izamu ku munota wa 65.
Umukino wakomeje Police FC ikomeza kotsa igitutu Etincelles FC ariko urangira iyi kipe ya Polisi y'u Rwanda icyuye amanota atatu, ihita ifata umwanya wa munani n'amanota arindwi. Ku rundi ruhande, Etincelles FC yaraye ku mwanya wa 13.
Imikino izakomeza ku Cyumweru tariki ya 23 kuko tariki ya 22 Ukwakira 2022, hari umukino uzahuza Ikipe y'u Rwanda na Mali y'Abatarengeje imyaka 23 mu gushaka itike y'Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2023.
Imikino iteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 23 Ukwakira 2022
– Mukura VS vs Kiyovu Sports
– Rutsiro FC vs Gorilla FC
– Musanze FC vs Sunrise FC
– Rayon Sports vs Espoir FC
– Bugesera FC vs Rwamagana City FC

















![Mashami Vincent aganira n'abakinnyi be barimo Antoine Dominique Ndayishimiye [14] na Twizerimana Fabrice uri muri ba rutahizamu bahagaze neza muri Shampiyona y'u Rwanda](https://spipimg.igihe.com/jpg/un_wider__34.jpg)





Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0