Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Kane, wari witezwemo byinshi kuko wari intangiriro y’urugamba rukomeye Mukura VS igiye kurwana ikina imikino itanu y’ibirarane izindi kipe ziri mu biruhuko.

Uru rugamba ntabwo iyi kipe yo mu karere ka Huye irutangiye neza kuko yatangiye umukino irushwa na Police FC binatuma itsindwa igitego hakiri kare.

Hari ku munota wa gatandatu gusa ubwo Iyabivuze Osee yazamukanaga umupira agerageje gucenga Basil Hatungimana wabanje ku ruhande rw’ibumoso inyuma muri Mukura VS, amukorera ikosa mu rubuga rw’amahina.

Umusifuzi Mukansanga Salma yemeje Penaliti iterwa na Hakizimana Kevin Pastole, wahanganaga na Mukura VS yahozemo, Umunyezamu Wilonja Ismail akuramo umupira ariko ugarukira Kevin asubiza umupira mu izamu haboneka igitego cya mbere cya Police FC.

Mukura VS yahise ikanguka itangira guhererekanya neza ntibyanayigora kwishyura kuko byayisabye iminota itandatu gusa, ubwo ku munota wa 12 Umurundi Duhayindavyi Gaël, yafataga umupira agacenga ba myugariro babiri ba Police FC aha mugenzi we Onesme Twizerimana akina n'umutwe umupira uhura na myugariro David Nshimirimana ahita ahindukiza umunyezamu Nduwayo Danny urindira Police FC.

Police FC yongeye kugaragaza intege nke mu bwugarizi bwa Hakizimana Issa bita Vidic na Manzi Sincere, nkuko bimaze iminsi bigenda.

Mukura VS yabyaje umusaruro aya makosa mu bwugarizi bwa Police FC, itsinda igitego cya kabiri ku munota wa 27 ku ishoti rikomeye Bertrand Iradukunda, yateye ugarurwa n’umunyezamu ariko umupira arawuruka usanga Ciza Hussein Mugabo, imbere y'izamu atsinda igitego cya kabiri, igice cya mbere kirangira umukino uyobowe n’ikipe y’i Huye.

Igice cya kabiri cyatangiye Mukura VS ikora impinduka ishyiramo Mutijima Janvier afata umwanya Basil Hatungimana, umutoza Haringingo yongera imbaraga mu bwugarizi.

Uku gukina bugarira byatumye Police FC yigirira icyizere ikina isatira cyane ishaka igitego cyo kwishyura yaje no kubona ku munota wa kane w’igice cya kabiri.

Ni umupira Ngendahimana Eric yateye mu izamu rya Mukura VS, umunyezamu Wilonja Ismail arahagoboka umupira awukuramo ariko usanga rutahizamu Antoine Dominique ahagaze wenyine imbere y'izamu ahita yishyurira Police FC.

Ikipe ya Albert Mphande ntabwo yanyuzwe n’inota rimwe yakomeje gusatira, inabona igitego cy’intsinzi ku munota wa 65 w’umukino, cyatsinzwe na Mushimiyimana Mohamed ari hafi y'umurongo wa koruneri, aho yateye ishoti rikomeye risanga umunyezamu Wilonja Ismail adahagaze neza umupira uhita ujya mu rushundura.

Umukino warangiye Mukura VS itsinzwe na Police FC 3-2 wabaye uwa mbere itsinzwe muri shampiyona y’uyu mwaka kuko yaherukaga gutsindwa tariki 24 Kamena 2018, ubwo batsindwaga na Kiyovu Sports 1-0 ku Mumena.

Uyu mukino watumye Police FC izamuka iva ku mwanya wa karindwi ijya ku mwanya wa gatandatu n’amanota 24, naho Mukura VS iguma ku mwanya wa gatatu n’amanota 26.

Nshimirimana David wa Mukura VS yishimira igitego cya mbere
Nshimirimana David wa Mukura VS yishimira igitego cya mbere
Nduwayo Danny umunyezamu wa Police FC yakurikiye umupira wari utewe na Kapiteni wa Mukura VS, Ciiza Hussein winjira mu rushundura
Nduwayo Danny umunyezamu wa Police FC yakurikiye umupira wari utewe na Kapiteni wa Mukura VS, Ciiza Hussein winjira mu rushundura
Yageranye mu rushundura na wo
Yageranye mu rushundura na wo
Byari agahinda kuri uyu munyezamu
Byari agahinda kuri uyu munyezamu
Ciiza yishimira igitego cya kabiri ari nacyo cyashoje igice cya mbere
Ciiza yishimira igitego cya kabiri ari nacyo cyashoje igice cya mbere
Bertrand Iradukunda yahanaguye urukweto rwa Kapiteni we bishimira igitego cya kabiri
Bertrand Iradukunda yahanaguye urukweto rwa Kapiteni we bishimira igitego cya kabiri
Basil Hatungimana afatanya na Ciza Hussein Mugabo kwishimira igitego cya kabiri
Basil Hatungimana afatanya na Ciza Hussein Mugabo kwishimira igitego cya kabiri
Police FC ntabwo yahiriwe n'igice cya mbere
Police FC ntabwo yahiriwe n'igice cya mbere
Manzi Sencere Huberto wa Police FC ni myugariro wakoze amakosa menshi ariko Onesme ntiyayabyaza umusaruro
Manzi Sencere Huberto wa Police FC ni myugariro wakoze amakosa menshi ariko Onesme ntiyayabyaza umusaruro
Umunyezamu Nduwayo Danny bita Barthez yaryamye inshuro nyinshi bituma bamuha ikarita y'umuhondo bamushinja gutinza iminota
Umunyezamu Nduwayo Danny bita Barthez yaryamye inshuro nyinshi bituma bamuha ikarita y'umuhondo bamushinja gutinza iminota
Ishoti rya Antoine Dominique Ndayishimiye ntabwo Wilonja yashoboye kurigarura
Ishoti rya Antoine Dominique Ndayishimiye ntabwo Wilonja yashoboye kurigarura
Mu gice cya kabiri Police FC yarindwaga mubi mu busatirizi
Mu gice cya kabiri Police FC yarindwaga mubi mu busatirizi
Ntabwo wari umunsi mwiza kuri Wilonja Ismail watsinzwe igitego cya gatatu na Mushimiyimana Mohamed
Ntabwo wari umunsi mwiza kuri Wilonja Ismail watsinzwe igitego cya gatatu na Mushimiyimana Mohamed
Abafana bake ba Mukura VS bari bahari batahanye agahinda
Abafana bake ba Mukura VS bari bahari batahanye agahinda
Umutoza Mphande yakomeje gusaba abakinnyi be gusatirana imbaraga
Umutoza Mphande yakomeje gusaba abakinnyi be gusatirana imbaraga
Yageze ku munota wa nyuma ataranyurwa
Yageze ku munota wa nyuma ataranyurwa
Ivan Minnaert watoje Mukura VS na Rayon Sports ari mu barebye uyu mukino kuko ari mu Rwanda mu biruhuko
Ivan Minnaert watoje Mukura VS na Rayon Sports ari mu barebye uyu mukino kuko ari mu Rwanda mu biruhuko
Abayobozi ba Mukura VS barimo Olivier Nizeyimana (ibumoso) ntibishimiye umusaruro w'ikipe yabo
Abayobozi ba Mukura VS barimo Olivier Nizeyimana (ibumoso) ntibishimiye umusaruro w'ikipe yabo
Abafana ba APR FC bafanaga Police FC ngo ibatsindire Mukura VS ntikomeze kubegera
Abafana ba APR FC bafanaga Police FC ngo ibatsindire Mukura VS ntikomeze kubegera
Ni umukino wasabye abakinnyi ba Police FC kwitanga
Ni umukino wasabye abakinnyi ba Police FC kwitanga
Nduwayo Danny yatabaye Police FC inshuro nyinshi
Nduwayo Danny yatabaye Police FC inshuro nyinshi
Umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo
Umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo
Abakinnyi 11 ba Mukura VS baserutse mu mwenda bambara iyo basohotse
Abakinnyi 11 ba Mukura VS baserutse mu mwenda bambara iyo basohotse
Police FC yabonye intsinzi nyuma y'iminsi ine ya shampiyona badatsinda
Police FC yabonye intsinzi nyuma y'iminsi ine ya shampiyona badatsinda

Amafoto: Ntare Julius