Ibi yabitangaje nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa Shampiyona wakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatandatu, tariki 14 Ukwakira 2023.

Abajiwe niba yishimiye intsinzi yavuye uri uyu mukino, Umutoza Petros yasubije ko atakwishima bitewe n’ibibazo byugarije ikipe ye gusa ashimira byimazeyo abakinnyi bihangana bakitanga mu kibuga ndetse bakabasha kubonera ikipe amanota arimo n’atatu batahanye kuri Marines FC.

Yagize ati "Ntabwo nishimye kubera uko tubayeho mu ikipe, tubayeho mu buzima bugoye, abakinnyi banjye babaye intwari uyu munsi kubera ko turi guhura n'ibintu ntigeze mpura na byo mu buzima bwanjye. Kugira ngo baze bakine bitware gutya ni igitangaza. Nabashimira cyane.”

“Ibyo duhura na byo buri munsi biragoye cyane. Abakinnyi ntibafite aho kuba, turishyuza imishahara n’uduhimbazamusyi. Ako kuri Gorilla FC ndakeka bagiye kukaduha aka kanya."

Uyu mutoza yakomeje avuga ko ikipe ititoza iminsi yose ndetse ko agiye kubirondora we n’abanyamakuru barara mu kiganiro.

Yagize ati "Ntabwo twitoza bihoraho, muri week-end ntitwitoza kuko ibibuga biba byuzuye amakipe. Ndamutse mvuze ibibazo biri mu ikipe dushobora gusoza ejo mu gitondo kandi uwo mwanya ntawo dufite.”

“Rimwe na rimwe turitoza ubundi ntitwitoze, rimwe imyitozo iba ari myiza ubundi ntibe myiza, turagerageza gutanga ibyo dufite byose tukarushanwa n’amakipe afite byose, ndakeka turi gukora neza, abasore bari gutanga ibirenze ibyo bafite. Nta birenze nababaza.”

“Baratwizeza buri munsi, ndashimira ukwitanga bagira gusa dukurikiza gahunda ariko ngerageza kubaba hafi tugafatanya gusa sinamenya igihe twakomeza kubaho gutya kuko ibintu birakomeye cyane.”

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bafitiwe ukwezi k’umushahara bishyuza ubuyobozi ndetse n’ukwa kabiri kurabura iminsi mike ngo kuzure.

Nyuma y’iyi ntsinzi, ubuyobozi bw’ikipe bwatanze agahimbazamusyi kuri uyu mukino mu gihe hagitegerejwe ako ku mukino wa Gorilla FC Urucaca rwatsinze ku gitego 1-0 tariki 2 Ukwakira 2023.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yemeza ko hari bamwe mu bakinnyi bari ba Kiyovu Sports bari bacumbikiwe mu nzu za Mvukiyehe Juvénal wahoze ayobora iyi kipe basohowemo vuba na bwangu badahawe iminsi y’integuza.

Mvukiyehe Juvénal uyoboye Kiyovu Sports Limited yahagaritswe by’agateganyo n’Inama ya Komite Nyobozi y’Urucaca mu bikorwa byo kuyobora Ikipe umunsi ku wundi tariki 26 Nzeri 2023 ishinjwa amakosa yatumye iyi kipe igwa mu ngohombo ndetse n’imyenda iremereye. Kuva icyo gihe ikipe yasigaranywe na Ndorimana Jean François Régis 'Général' usanzwe ayobora Umuryango Kiyovu Sports.

Nyuma yo gutsinda Marine FC ibitego 2-1, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 12, izakurikizaho kwakirwa na Polie FC tariki 20 Ukwakira.

Umutoza wa Kiyovu Sports, Petros Koukouras yasobanuye ibibazo byugarije Kiyovu Sports birimo imyenda no kuba abakinnyi badafite aho baba
Umutoza wa Kiyovu Sports, Petros Koukouras yasobanuye ibibazo byugarije Kiyovu Sports birimo imyenda no kuba abakinnyi badafite aho baba
Ubuyobozi bw'Umuryango wa Kiyovu Sports burangajwe imbere na Ndorimana Jean Francois Regis 'General' na Visi Perezida Mbonyumuvunyi Abdul Karim butegerejweho gukemura ibi bibazo bije mu ntangiriro za Shampiyona
Ubuyobozi bw'Umuryango wa Kiyovu Sports burangajwe imbere na Ndorimana Jean Francois Regis 'General' na Visi Perezida Mbonyumuvunyi Abdul Karim butegerejweho gukemura ibi bibazo bije mu ntangiriro za Shampiyona

Amafoto: Ntare Julius