Erling Haaland ni umwe mu bakinnyi bahiriwe n’Igikombe cy’Isi cya 2026 kiri kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, dore ko yafashije igihugu cye kugera muri ¼. Yatsinze ibitego birindwi.

Raporo y’Ibiro by’Irangamimerere muri Peru, igaragaza ko abana 468 bavutse nyuma y’uko Igikombe cy’Isi gitangiye, biswe rimwe mu mazina ya Erling Braut Haaland. Ni mu gihe abagera kuri 91 bo bahawe amazina abiri ari yo Erling Haaland.

Umuvugizi w’Ibiro by’Irangamimerere, Ivan Torres, yemeje ko abana benshi bo muri iki gihugu bari kuvuka bari guhabwa amazina y’uyu mukinnyi w’imyaka 25. Ati “Abakinnyi benshi b’umupira w’amaguru bari kwitirirwa abana b’Abanya-Peru.”

Erling Haaland yakinnye imikino ine mu Gikombe cy’Isi cya 2026, atsinda ibitego birindwi, akaba akurikira Kylian Mbappé na Lionel Messi bafite ibitego umunani ariko bakiri no mu irushanwa.

Abanya-Peru bakunze kwita bana babo amazina y’abakinnyi b’umupira w’amaguru, dore ko mu myaka yatambutse higeze kubarurwa abana 33.809 bitiriwe Neymar Junior, abagera ku 3694 bitiriwe Lionel Messi n’abandi 1241 bitiriwe Christiano Ronaldo.

Abana benshi muri Peru bari guhabwa amazina ya Erling Haaland
Abana benshi muri Peru bari guhabwa amazina ya Erling Haaland
Erling Haaland yitwaye neza mu Gikombe cy'Isi nubwo Ikipe y'Igihugu ya Norvège yasezerewe
Erling Haaland yitwaye neza mu Gikombe cy'Isi nubwo Ikipe y'Igihugu ya Norvège yasezerewe