Wari umukino wabimburiye iy'Umunsi wa Munani wa Shampiyona aho Police FC yari yakiriye Urucaca kuri Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu, tariki 20 Ukwakira 2023.

Police FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 15, kuri penaliti yatsinzwe neza na Mugisha Didier. Iki gitego cyaje kwishyurwa na rutahizamu wa Kiyovu Sports, Nizeyimana Djuma, ku munota wa 29, na we agitsinze kuri penaliti.

Ikipe y'Abashinzwe Umutekano yakomeje kotsa igitutu Kiyovu Sports, yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 45 gitsinzwe na Hakizimana Muhadjiri.

Nubwo amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ibitego 2-1, hari icyizere ko Kiyovu Sports ishobora kugaruka mu mukino gusa rutahizamu w'Ikipe y'Igipolisi watandukanye na Kiyovu Sports, Mugenzi Bienvenue yatsinze igitego cyashimangiye intsinzi ku munota wa 60 ari na ko uyu mukino waje kurangira ku ntsinzi y'ibitego 3-1.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 90, Umusifuzi wa Kane, Rulisa Patience, yamanitse iminota 4 y'inyongera, ariko Perezida w'Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis 'Général' ntiyategereje ko irangira kuko nyuma y'uko harenzeho umwe gusa, yahise asohoka muri Kigali Pelé Stadium n'agahinda kenshi nta muntu asezeye.

Uyu mukino ni wo wa mbere Komite Nyobozi y'Umuryango Kiyovu Sports yatakaje nyuma yo kwisubiza ikipe by'agateganyo tariki 29 Nzeri 2023, iyikuye mu biganza bya Mvukiyehe Juvénal na we wari waje kuwureba.

Nyuma y'icyo gihe Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC igitego 1-0, inganya n'Amagaju FC 1-1 mbere yo gutsinda Marines FC ibitego 2-1.

Kiyovu Sports ya gatanu ku rutonde rwa Shampiyona n'amanota 12, izakira Etoile de l'Est tariki 27 Nzeri mbere yo kwakirwa na Sunrise FC tariki 5 Ugushyingo 2023.

Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis ’Général’, yasohotse muri stade nyuma yo kubona ko Police FC ifite umukino mu biganza
Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis ’Général’, yasohotse muri stade nyuma yo kubona ko Police FC ifite umukino mu biganza
Mbere yo gusohoka mu myanya y'icyubahiro, Ndorimana yabanje gutera akajisho mu kibuga
Mbere yo gusohoka mu myanya y'icyubahiro, Ndorimana yabanje gutera akajisho mu kibuga
Ndorimana yahise akomeza aragenda mu gihe abandi bari bicaye bareba umukino
Ndorimana yahise akomeza aragenda mu gihe abandi bari bicaye bareba umukino
Ubwo Ndorimana yageraga muri parking asatira ahari imodoka ye
Ubwo Ndorimana yageraga muri parking asatira ahari imodoka ye
Mvukiyehe Juvénal uri mu nzira zo kugura Rugende FC nyuma yo guhagarikwa mu micungire ya Kiyovu Sports, yarebye uyu mukino
Mvukiyehe Juvénal uri mu nzira zo kugura Rugende FC nyuma yo guhagarikwa mu micungire ya Kiyovu Sports, yarebye uyu mukino

Amafoto: Ntare Julius

Video: Mazimpaka Alain