Bimwe mubyo iyo kipe ishingiraho isaba Nzamwita de Gaulle kwegura, ngo ni uko akurikiranyweho n’ubutabera ibyaha bya ruswa we n’Umunyamabanga wa Ferwafa Mulindahabi Olovier, bityo ngo bakaba nta cyizere bakimubonamo nk’amanyamuryango ba Ferwafa.

Ikindi, iyi kipe ishingiraho ni uko De Gaulle kuva yatorwa tariki 5 Mutarama 2016, atarigera amenyesha abanyamuryango uburyo umutungo wa FERWAFA ukoreshwa bityo ikamushinja ubushobozi buke mu mirimo yahawe.

Umuyobozi wa SEC, Augstin Munyendamutsa wasinye kuri iri tangazo yagaragaje ko hagiye haba kunyuranya imibare y’amafaranga n’ibyo yari agenewe gukora cyangwa hakaba amafaranga yagiye agenerwa ikipe y’igihugu nyamara buri uko iyi kipe igiye mu marushanwa ifashwa na MINISPOC nta mafaranga ya FERWAFA ikoresha, akibaza aho ayo mafaranga ajya.

Munyendamutsa agaruka kucyo yita ikinyoma cya Nzamwita, ngo kuko ubwo yiyamamazaga yasezeranyije Abanyarwanda ko hazabaho amarushanwa y’abana bari munsi y’imyaka 15 akanongeraho ko natabaho azegura kugeza ubu ayo marushanwa yatangijwe rimwe ariko biguma aho.

Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle
Perezida wa Ferwafa, Nzamwita Vincent de Gaulle