Ikipe ya Musanze FC iri mu bihe bibi yongeye gutsindirwa muri shampiyona y’u Rwanda uba umukino wa karindwi muri 13 imaze gukina nyamara umutoza wayo Ruremesha Emmanuel yaratangiye shampiyona afite intego yo kuza mu makipe ane ya mbere none ikipe ye iri ku mwanya wa 11.

Uyu mutoza yakinnye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Mutarama 2018 yifuza kubona amanota atatu ariko ntiyahirwa kuko ikipe ye yagejeje ku munota wa 86 inganya 1-1 na Rayon Sports kandi ifite icyizere cyo kubona icya kabiri ariko Niyonzima Olivier Sefu ayitsinda igitego cya kabiri cyamutesheje amanota yose.

N’agahinda kenshi Ruremesha yabwiye abanyamakuru ko atishimiye imyanzuro y’umusifuzi Ruzindana Nsoro kuva ku munota wa mbere.

Ati “Ikintu kimbabaje ni umusifuzi Nsoro (Ruzindana). Ntabwo nari menyereye ko asanzwe kuriya ariko murabona ko ntacyo atakoze kugira ngo atwicire amahirwe yose twari dufite. Njyewe birambabaje kuko Nsoro ntabwo nari mbimuziho.”

Muri uyu mukino Ruremesha yagaragaye inshuro nyinshi ashyamirana n'umusifuzi amubwira ko atishimiye imyanzuro ari gufata, bigera aho umusifuzi wa kane yamubwiye ko nadatuza ahabwa ikarita itukura akajya mu bafana.

Bivugwa ko uyu mutoza yahawe imikino itatu ngo natayitwaramo neza ahite yirukanwa kuko umusaruro ukomeje kubura.

Ikindi kandi abari basanzwe bamwungirije Mbusa Kombi Billy na Radjab Muhabura bo bamaze kwirukanwa.

Iyo mikino umwe yamaze kuwutsindwa azakurikizaho kwakira Bugesera FC tariki 13 Mutarama 2019 no gusura Kiyovu Sports tariki 18 Mutarama 2019.

Ntabwo wari umunsi mwiza kuri Ruremesha Emmanuel
Ntabwo wari umunsi mwiza kuri Ruremesha Emmanuel
Ruzindana Nsoro yashinjwe gufasha Rayon Sports mu mukino yatsinzemo Musanze FC
Ruzindana Nsoro yashinjwe gufasha Rayon Sports mu mukino yatsinzemo Musanze FC
Yakomeje guhamagara umusifuzi amubwira ko atishimiye imyanzuro ye
Yakomeje guhamagara umusifuzi amubwira ko atishimiye imyanzuro ye
Yasabwe n'umusifuzi wa kane gutuza cyangwa akazamurwa mu bafana
Yasabwe n'umusifuzi wa kane gutuza cyangwa akazamurwa mu bafana