{Rayon Sports yatsinzwe na Mukura VS igitego 1-0 cya Hakim Zacky ku munota wa 55, mu mukino wa gicuti wa mbere bakinnye nyuma yo gusezererwa muri ¼ cya CECAFA Kagame cup.}

Rayon Sports yaburaga abakinnyi nka Tubane James, Sibomana Abuba na Kambale Salita Gentil yarangije igice cya mbere nta buryo bukomeye ibonye kimwe nka Mukura VS yakinaga umukino wa gatatu wa gicuti nyuma yo kunganya na AS Kigali no gutsinda Amagaju.

Ku munota wa 55, Bimenyimana Thierry yateye ishoti mu izamu rya Ndayishimiye Jean Luc “Bakame” wawugaruye usongwamo na Hakim Zacky, umukinnyi mushya wavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma y'umupira wagaruwe na Bakame, Zacky yatsindiye Mukura VS igitego ku munota wa 55
Nyuma y'umupira wagaruwe na Bakame, Zacky yatsindiye Mukura VS igitego ku munota wa 55
Abakinnyi bishimira igitego bari batsinze Rayon Sports, intsinzi ebyiri no kunganya mu mikino itatu
Abakinnyi bishimira igitego bari batsinze Rayon Sports, intsinzi ebyiri no kunganya mu mikino itatu
Losciuto na Kayiranga baracyagerageza kubaka amakipe mu gihe basigaje ibyumweru bibiri shampiyona igatangira
Losciuto na Kayiranga baracyagerageza kubaka amakipe mu gihe basigaje ibyumweru bibiri shampiyona igatangira

Rayon Sports yagerageje amahirwe menshi ariko ntibyayihira, uburyo bukomeye ni umupira w’umutwe watewe na Yossa Bertrand urenzwa n’umunyezamu wa Mukura VS kimwe nk'ishoti ryatewe na Mutombo Govin

Mukura VS yakinaga ibura umunyezamu Nizeyimana Alphonse, Hakizimana Muhadjiri, Mahoro Nicholas, Cyiza Hussein, Nahimana Claude na Kwizera Yves bamwe bavunitse n’abandi bafite ibibazo byihariye.

Myugariro wa Rayon Sports Usengimana Faustin wavunitse tariki ya 28 Nzeli 2013, ku munsi wa mbere wa shampiyona 2013-2014 bakina na Gicumbi yinjiye mu kibuga asimbuye Serugendo Arafat mu gice cya kabiri, umukino wa mbere akinnye nyuma y’imvune yagize mu ivi.

Mu gice cya mbere Mukura VS yabonye amahirwe akomeye ariko Bakame aba intwari
Mu gice cya mbere Mukura VS yabonye amahirwe akomeye ariko Bakame aba intwari
Mutombo Govin yagerageje amahirwe ku ishoti yateye anyuze ku ruhande rifatwa neza n'umunyezamu wa Mukura VS
Mutombo Govin yagerageje amahirwe ku ishoti yateye anyuze ku ruhande rifatwa neza n'umunyezamu wa Mukura VS

Kayiranga Baptiste, umutoza wa Mukura VS avuga ko nubwo batsinze Rayon Sports hakiri akazi kenshi mu gihe hasigaye ibyumweru bibiri shampiyona igatangira.

Yagize ati “ Mu kurinda izamu duhagaze neza kuko dutsinzwe ibitego bibiri mu mikino itatu ariko abakinnyi ntibarigirira icyizere imbere y’izamu.”

Mukura VS ishobora kwerekeza i Burundi gukina imikino ya gicuti n' irushanwa ribanziriza shampiyona ryateguwe na Sunrise rizaba mu cyumweru gitaha.

Ni umukino wa gatatu umutoza Jean-françois Losciuto atsinzwe kuva ageze muri Rayon Sports nyuma y’uwa gicuti na Police FC na APR FC muri 1/4 cya CECAFA Kagame cup .

Nyuma y'umwaka yaravunitse, Usengimana Faustin yongeye kugaragara mu kibuga
Nyuma y'umwaka yaravunitse, Usengimana Faustin yongeye kugaragara mu kibuga

Losciuto avuga ko batsinzwe igitego ku makosa ya ba myugariro nyamara ari kimwe mu byo bibandaho ku myitozo bakora.

Ati “ Ni ikosa rya ba myugariro rihora rigaruka ritumye dutakaza gusa turi mu bihe bikomeye by’amikoro nubwo komite iri gukora ibishoboka byose.”

Uyu mutoza avuga ko ibyo bibazo atari byo byatumye bamwe mu bakinnyi bataboneka ko yahisemo gukinisha abakoze imyitozo mu byumweru bibiri bishize.

Rayon Sports iri kwitegura kujya i Rubavu gukina irushanwa rizaba mu cyumweru gitaha ritegura shampiyona.

Umwaka ushize mu mukino ubanziriza shampiyona, Rayon Sports yanganyije na Mukura VS igitego 1-1
Umwaka ushize mu mukino ubanziriza shampiyona, Rayon Sports yanganyije na Mukura VS igitego 1-1
Umutoza wa Mukura VS avuga ko abakinnyi be bagifite ibibazo byo gutaha izamu
Umutoza wa Mukura VS avuga ko abakinnyi be bagifite ibibazo byo gutaha izamu
Ibibazo bya myugariro biracyari ikibazo muri Rayon Sports nubwo amaso bayahanze Tubane James na Usengimana Faustin
Ibibazo bya myugariro biracyari ikibazo muri Rayon Sports nubwo amaso bayahanze Tubane James na Usengimana Faustin