APR FC yari imaze amezi atandatu y’ibirori muri Shampiyona y’u Rwanda, iminsi y’intsinzi gusa yashyizweho akadomo na Bugesera FC mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ wabereye ku kibuga cya APEBU Nyamata.
Uyu mukino umutoza Jimmy Mulisa yawugiyemo adafite Hervé Rugwiro wahanwe na FERWAFA kubera amakarita atatu y’umuhondo yujuje ku mukino batsinzemo Rayon Sports ku wa Gatatu w’iki cyumweru.
Byatumye agirira icyizere Michel Rusheshangoga wamutsindiye igitego cy’intsinzi muri uyu mukino aheruka gutsindamo mukeba, amubanza mu mutima wa ba myugariro nubwo asanzwe akina nka myugariro wo ku ruhande rw’iburyo.
Ntabwo APR FC yorohewe na Bugesera FC ya Seninga Innocent nayo yakinnye idafite Nzigamasabo Steve, Umurundi ukina hagati mu kibuga nawe wasibye uyu mukino kubera amakarita y’umuhondo.
Bugesera FC yinjiye neza mu mukino ifungura amazamu ku munota wa 25 ku mupira wahinduwe na myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Burundi Nimubina Emery bita Kadogo, usanga Ndabarasa Tresor imbere y’izamu, uyu mukinnyi w’imyaka 19 atsindira ikipe ye igitego cya mbere kuva ayigezemo avuye muri Gasogi United yo mu cyiciro cya kabiri.
Igice cya mbere cyarangiye Bugesera FC ikiyoboye umukino, APR FC idatanga icyizere bituma umutoza Jimmy Mulisa akora impinduka Iranzi Jean Claude aha umwanya Nshuti Dominique Savio naho Mugunga Yves wagowe n’imiterere y’ikibuga asimbuzwa Blaise Itangishaka.
Ibi byafashije APR FC kuko yatangiye gukina isatira inabona igitego ku munota wa 73 ku mupira wahinduwe na Issa Bigirimana uva ku ruhande rw’iburyo ba myugariro ba Bugesera FC barimo Jean d’Amour Munyabuhoro na Pacifique Mugwaneza bararanga umupira ugera kuri Savio Nshuti yishyurira APR FC.
APR FC yongeye gukora impinduka, umukinnyi wo hagati usatira Evode Ntwari asimbura Imran Nshimiyimana ukina yugarira ariko ntibyagira icyo bihindura ku mukino warangiye amakipe yombi anganya 1-1.
Bugesera FC yakuyeho agahigo ka APR FC yari imaze imikino 12 itsinda muri shampiyona kuko yaherukaga gutakaza amanota tariki 10 Kamena 2018 inganya na Police FC muri shampiyona y’umwaka ushize, umukino yagiye gukina yaramaze kwegukana igikombe.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombie
Bugesera FC: Kwizera Janvier, Nimubona Emery, Jean d’Amour Munyabuhoro, Pacifique Mugwaneza, Ndabarasa Tresor, Ntijyinama Patrick, Ntwari Jacques, Rucogoza Djihad, Rwigema Yves, Innocent na Ruberwa Emmanuel.
APR FC: Steven Ntaribi, Ombolenga Fitina, Buregeya Prince, Michel Rusheshangoga, Emmanuel Imanishimwe, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Imran Nshimiyimana, Byiringiro Lague, Iranzi Jean Claude, Issa Bigirimana Mugunga Yves.
Uko imikino y’umunsi wa cyenda wa shampiyona wagenze
Ku wa Gatanu
– Gicumbi FC 1-0 Kirehe FC
Ku wa Gatandatu
– Musanze FC 1-0 Marines FC
– Rayon Sports FC 1-0 AS Muhanga
– Amagaju FC 0-1 Etincelles FC
– Sunrise FC 1-2 Espoir FC
Ku Cyumweru
– Bugesera FC 1-1 APR FC
– SC Kiyovu 0-1 AS Kigali














Amafoto: Ntare Julius




Ibitekerezo 0