Ni umukino watunguye benshi mu bakunzi ba ruhago bataherukaga Ikipe y'Igihugu itsindwa bene aka kageni.
Icyabaye intandaro y'isezererwa rya Grâce Nyinawumuntu ni amagambo yatangaje nyuma y'uyu mukino aho yavuze ko abakinnyi be bagize ubwoba bakibona abakinnyi ba Ghana.
Yagize ati “Bafite ba bakobwa bajya kumera nk’abagabo, bityo abana bagize ubwoba bakibabona ubwo bari bagiye kwishyushya, ngerageza kubaganiriza ariko bakigera mu kibuga bagize igihunga badutsinda ibitego bibiri.”
Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko inama yiga ku myitwarire y'uyu mutoza ndetse n'aya magambo yatangaje yateranye ku wa Gatanu saa Yine za mu gitondo muri Minisiteri ya Siporo ifata umwanzuro wo kumusezerera ndetse akaba yabimenyeshejwe muri iki gitondo.
Andi makuru kandi aremeza ko uyu mutoza yari yaburiwe n'umwe mu bantu be ba hafi ko hari kuba inama yiga ku kumusezerera, yandikira Ishyirahamwe ry'Umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023 ibaruwa asaba imbabazi ku musaruro nkene yagaragaje ku mukino Ghana yanyagiyemo Amavubi ibitego 7-0.
Amagambo yatangaje yafashwe na bamwe nk'irondagitsina ndetse no kuziza abantu imiterere yabo n'uko bavutse.
Si ibi gusa kuko Nyinawumuntu yanatanze inama ku cyatuma Ikipe y’Igihugu yazamura urwego bityo ntizongere gusuzugurirwa imbere y'abafana bayo. Ibi na byo ntibyakiriwe neza na bamwe kuko babifashe nk'urwitwazo nyuma yo kunyagirwa na Ghana.
Yagize ati “Dufite ikibazo gikomeye kuko amasezerano yacu ni ikiraka. Inama natanga ni ugushyiraho umutoza uhoraho ukurikirana abakinnyi bose na shampiyona ku buryo umupira wacu udakurira mu Ikipe y’Igihugu ahubwo bibera mu makipe.”
Umwe mu bakozi ba FERWAFA yabwiye IGIHE ati "Wenda ni uko Ghana itaramenya amagambo yatangaje nyuma y'uyu mukino ariko mu by'ukuri araremereye, ibishatse yatanga ikirego muri CAF kandi cyakwakirwa."
Ibi byatumye FERWAFA isohora itangazo yitandukanya n'ibyatangajwe n'Umutoza Nyinawumuntu ko bihabanye n'indangagaciro n'amahame ya FERWAFA. Ryaboneyeho gukangurira abanyamuryango baryo kwirinda imyitwarire n'izi mvugo zitavuga ukuri, zidafite ishingiro kandi zitarimo ubunyamwuga.
🚨ITANGAZO🚨 pic.twitter.com/1tSORAq6EC
— Rwanda FA (@FERWAFA) September 23, 2023
Nyinawumuntu Grace yasohowe mu mwiherero w'Ikipe y'Igihugu mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023, asezera abakinnyi n'abagize staff ndetse ntazajyana na yo muri Ghana ku Cyumweru saa Kumi n'Ebyiri zuzuye za mu gitondo gukina umukino wo kwishyura.
Nyinawumuntu Marie Grâce ni umutoza ufite ubunararibonye mu Cyiciro cy’Abagore aho yatoje amakipe nka AS Kigali ndetse n’Ikipe y’Igihugu y’Abagore mu bihe bitandukanye kuri ubu ashinzwe Tekiniki mu Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rya Paris Saint-Germain riherereye mu Karere ka Huye.







Ibitekerezo 0