Mu Cyumweru gishize nibwo Kayiranga yahamagaye abakinnyi 24 azifashisha mu mukino na Misiri wo guhatanira itike y’igikombe cy’Afurika cya 2017 kizabera muri Zambia.
Batangiye umwiherrero kuri iki Cyumweru kuri La Palisse i Nyandungu mu mujyi wa Kigali.
Kayiranga yabwiye IGIHE ko u Rwanda rugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo ruzitware neza imbere ya Misiri nubwo bamenye ko bazakomeza basigaranye igihe gito cyo kwitegura.
Yagize ati “Ntabwo tugomba kugira ubwoba bwa Misiri kuko na Uganda yadusezereye mu buryo budasobanutse kandi kuba yari yadutsinze ibitego 3-2 ni ikigaragaza ko natwe ikipe itari mbi. Nta gihe kinini dufite cyo kwitegura ariko icyo dufite tuzagikoresha neza kandi twizeye kwitwara neza.”
Kayiranga avuga ko nta makuru na make afite ku ikipe ya Misiri, ariko ko ibyo bitamubuza kwitegura ku ruhande rwe.
Umukino ubanza uzabera mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki ya 21/05/2016 kuri stade ya Kigali, naho uwo kwishyura uzabere mu Misiri hagati ya tariki ya 10-12/06/2016.
Amavubi yari yatsinzwe ibitego 3-2 mu mikino yombi ariko yemerewe gukomeza mu guhatanira itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 nyuma y’aho Uganda ihaniwe gukinisha umukinnyi ufite ibyangombwa bitandukanye.
Mu bakinnyi yahamagawe, harimo abagera kuri batanu bashya : Longalonga Prince na Ntakirutimana Jean de Dieu ba Pepiniere Fc, Bonane Janvier wa isonga FC, Usabimana Olivier wa Marines FC na Niyongira Danny wa Interforce FC.
Abakinnyi 24 bahamagawe:
Abazamu: Nzeyurwanda Jimmy (Isonga FC), Hategekimana Bonheur (SC Kiyovu) na Ahishakiye Heritier (Bugesera FC).
Ba myugariro: Ndikumana Patrick (Rwamagana City), Longalonga Prince (Pepiniere FC), Mutsinzi Ange (AS Muhanga), Sibomana Arafati (Amagaju FC), Ntakirutimana Jean de Dieu (Pepiniere FC), Ahoyikuye Jean Paul (Nyagatare FC), Ngabo Mucyo Fredy (AS Muhanga) na Nsabimana Aimable (Marines FC).
Abakina hagati: Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports), Muhire Kevin (Rayon Sports), Itangishaka Blaise (Marines FC), Bonane Janvier (Isonga FC), Yamini Salum (SC Kiyovu), Ntirushwa Aime (Interforce) Manishimwe Jabel (Rayon Sports) na Iradukunda Laurent (Vipers SC, Uganda).
Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (APR Academy), Niyongira Danny (Interforce FC), Biramahire Abbeddy (Bugesera FC), Vedaste Niyibizi (Sunrise FC) na Usabimana Olivier (Marines FC).





Ibitekerezo 0